Igitero cyabereye mu gace ka Barsalogho kari rwagati muri Burkina Faso, hafi y’ibirindiro by’ingabo za Burkina Faso.
Abo barwanyi barashe ku bantu bari bari gucukura indaki zizafasha abasirikare kurinda ako gace.
Aljazeera yatangaje ko nyuma y’igitero, abasirikare benshi baburiwe irengero, abagize uwo mutwe w’iterabwoba bigabiza ibikoresho bya gisirikare byari aho barabitwara.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko ingabo za Burkina Faso zari zifite amakuru guhera kuwa Gatanu, ko igitero gishobora kuza kuba, bikaba bitarasobanuka uburyo bahamagaye abaturage kuza kubafasha gucukura indaki kandi babizi ko bashobora kugabwaho igitero.
Imitwe yitwaje intwaro muri iyi minsi iri kurushaho kurusha imbaraga igisirikare cya Leta, dore ko ubu igenzura ubutaka bungana na kimwe cya kabiri cy’igihugu nubwo ahenshi aba ari ahantu hadatuwe.
Igisirikare cya Burkina Faso cyitabaje u Burusiya mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro icyakora ntabwo umusaruro uragaragara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!