Iki gitero cyagabwe ku wa Gatanu mu Majyaruguru y’igihugu, cyasize abasirikare barenga 20 bakomeretse.
Ubufasha bwahise butangwa kugira ngo bujye gutanga umusanzu mu kigo cya gisirikare cya Namissiguima aho bivugwa ko hari umubare munini w’abakomeretse.
Ntabwo uwagabye iki gitero aramenyekana nubwo muri ako gace hashize imyaka myinshi imitwe ya al-Qaeda na ISIS ishaka kuhigabiza kugira ngo igenzure umupaka utandukanya Burkina Faso, Mali na Niger.
Abaturage ibihumbi bamaze kuburira ubuzima bwabo muri ibyo bikorwa by’iyo mitwe mu gihe abarenga miliyoni ebyiri bo bamaze kuva mu byabo muri utwo duce two muri Sahel, mu majyepfo y’ubutayu bwa Sahara. Muri Werurwe, bibarwa ko abantu 30 barimo abasirikare 13 bishwe mu bitero bitatu bitandukanye mu Majyaruguru y’iki gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!