Raporo nshya yagaragaje ko buri kwezi abagera ku 2000 bajya gushaka akazi ko gukora mu ngo z’abakire i Dubai.
Minisiteri y’Uburinganire, Umurimo n’Iterambere yavuze ko uku kwiyongera k’urubyiruko rujya i Dubai gushaka akazi ko mu rugo guteye inkeke, kandi ko imibare yarushijeho kwiyongera mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.
Komiseri ushinzwe ibijyanye no guhanga imirimo muri iyi minisiteri, Lawrence Egulu, yagize ati “Ni imibare iteye impungenge ariko ni ukuri. Hari igihe cyageze mbere ya Covid-19, ubwo twoherezaga abakozi 3000 mu Burasirazuba bwo Hagati buri kwezi.”
Yakomeje agira ati “Ubu nyuma y’aho ingendo zongeye gukomorerwa, umubare wongeye kuzamuka. Hagati ya 1500 na 2000 by’abimukira bajya gushaka akazi bava mu gihugu cyacu buri kwezi.”
Lawrence Egulu yavuze ko igiteye inkeke ari uko abakobwa ari bo benshi kuko bagize nibura 75% by’abo bimukira.
Ati “Bakora imirongo miremire ku kibuga cy’indege cya Entebbe buri munsi berekeje mu Burasirazuba bwo Hagati.”
Raporo y’iyi minisiteri ifite uburinganire, umurimo n’iterambere mu nshingano igaragaza ko kuva mu 2016 kugeza uyu munsi abarenga 223.102 bamaze kuva muri Uganda berekeza mu bice nka Dubai gushaka akazi kiganjemo ako gukora mu ngo.
Muri abo imibare igaragaza ko 32.876 bajya gukora akazi kazwi, abandi 190.226 bakajya gukora mu ngo z’abakire aho baba bakora imirimo irimo kwita ku bana, guteka, gukora isuku n’ibindi.
Ikinyamakuru The Observer dukesha iyi nkuru cyatangaje ko muri iyi mibare hatabarirwamo abatwarwa bava muri Uganda bagiye gucuruzwa i Dubai.
Bivugwa ko Arabie Saoudite ariyo yihariye umubare munini w’Abagande bajya gushakayo imirimo kuko barenga ibihumbi 131, mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zagiyemo ibihumbi 45 naho Qatar ikaba yarakiriye abagera ku bihumbi 12.
Amakuru avuga ko uwagiye gukora akazi ko mu rugo muri ibyo bihugu ahembwa hagati y’Amashilingi 900.000 na miliyoni 1,2 z’Amashilingi ya Uganda [hagati y’ibihumbi 250 Frw na 300 Frw].
Ku rundi ruhande ariko ngo nubwo bahembwa agatubutse ugereranyije n’iwabo muri Uganda, ngo nta mutekano wabo baba bizeye kuko bakorerwa ibikorwa by’itotezwa ndetse hari n’abashobora kwicwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!