00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bunyoni yasabye Leta y’u Burundi gusaka ’abajenerali’ bose

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 May 2024 saa 12:16
Yasuwe :

Gen Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko Leta ikwiye gusaka ingo z’abasirikare bose bafite ipeti rya ‘Général’, yasanga babitsemo amafaranga bakagezwa mu butabera.

Ibi yabivuze ubwo ubushinjacyaha bwavugaga ko akurikiranweho icyaha cyo guhungabanya ubukungu bw’igihugu kubera ko urugo rwe rwafatiwemo amafaranga menshi, ubwo rwasakwaga n’abashinzwe iperereza.

Bunyoni wigeze kuyobora Polisi y’u Burundi na Minisiteri y’Umutekano, yasobanuriye Urukiko ko kubika amafaranga mu rugo atari icyaha, kuko nta Murundi utayahabika, kabone n’iyo yaba ari ’umujenerali.’

Perezida w’Urukiko, Emmanuel Gateretse, yagaragarije Bunyoni ko mu gihe Abarundi bose babika amafaranga mu ngo zabo, ubukungu bw’igihugu bwahungabana. Ati “Mbese Abarundi bose babitse amafaranga yabo mu rugo, byagenda bite?”

Bunyoni yasubije uyu mucamanza ko nta mujenerali utabika amafaranga mu rugo, bityo ko bibaye ari icyaha, na bo bagezwa mu butabera. Ati “Niba kubika amafaranga mu rugo ari icyaha, mugende musake abajenerali murebe ko batayafite mu rugo!”

Uyu munyapolitiki utaravugirwagamo mu Burundi bitewe n’ijambo yari afite mu nzego z’umutekano n’ubutunzi bwe, yatawe muri yombi muri Mata 2023, nyuma y’amezi agera kuri arindwi yari amaze akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Inzu ze zabanje gusakwa n’abapolisi barimo abakora mu rwego rw’iperereza, SNR.

Mu Ugushyingo 2023, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cya burundu, rutegeka ko imitungo ye yose irimo inzu n’imodoka bifatirwa, konte afite muri banki zitandukanye zigafungwa.

Mu Rubanza rw’Ubujurire rwabaye tariki ya 27 n’iya 28 Gicurasi 2024, Bunyoni yasabye kugirwa umwere ku byaha byose yahamijwe birimo umugambi wo kwica Perezida Evariste Ndayishimiye, uwo gukuraho ubutegetsi, gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko no guhungabanya ubukungu bw’u Burundi, agasubizwa imitungo ye kandi na konti ze zigafungurwa.

Bunyoni wahoze ari igikomerezwa mu Burundi, kuri ubu ari mu mazi abira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .