Buri ruhande rushinja urundi ko ari rwo rwatangije iyi mirwano yatumye abaturage barenga 5,000 bahunga Bunagana n’inkengero zayo bakerekaza muri Uganda, nk’uko Loni ibivuga.
Croix Rouge ya Uganda ivuga ko hakenewe ubufasha butandukanye ku bahunze imirwano yo ku Cyumweru.
Abandi barenga 25,000 nabo bavuye mu byabo ku cyumweru bajya ku mashuri n’insengero z’i Rwanguba, Kabindi na Kinoni muri teritwari ya Rutshuru.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru Umuvugizi wa M23 yabwiye BBC ko muri iriya mirwano bishe abasirikare benshi ba FARDC abandi bagahunga basize intwaro zabo.
Kugeza ubu Umujyi wa Bunagana n’umupaka uherereye muri aka gace uhuza RDC na Uganda uragenzurwa na M23.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!