Icyateye iyi nkongi nticyasobanuwe ariko hari abavuga ko yaturutse mu nzu y’imbaho yari irimo lisansi, amavuta ya moteri n’ibikoresho byifashishwa mu bukanishi bw’imodoka na moto hamwe n’inzoga zikaze.
Yatangiye ubwo umugore yacanaga umuriro agiye guteka atazi ko hafi aho hari hari lisansi. Ngo yahise asohota atabaza abari hafi aho ngo bazimye iyo nkongi ariko bamaze isaha yose barwana na yo kubera umuyaga uturuka mu mugezi wa Rusizi wayitije umurindi.
Nta modoka izimya inkongi yigeze iboneka haba mu Mujyi, muri MONUSCO cyangwa mu bikorera.
Muri iki cyumweru, umuyobozi w’Umujyi wa Bukavu, Meschac Bilubi Ulengabo, yavuze ko imodoka ebyiri zizimya inkongi zimaze igihe kirekire zarapfuye. Yasabye ko hafatwa izindi ngamba z’ubwirinzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!