Byamungu agizwe umugaba mukuru wungirije wa M23 nyuma y’iminsi ibiri azamuwe mu ntera, agahabwa ipeti rya Brigadier General.
Brigadier General Byamungu Bernard yinjiye muri M23 nyuma yo gucika igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, cyari kimufungishije ijisho.
Uyu mugabo yigeze gufungirwa muri Gereza ya Gisirikare muri RDC mu 2012 azira kuba umwe mu bari bagize M23, mu 2019 asaba imbabazi Perezida Tshisekedi Tshilombo wari ukijya ku butegetsi.
Nubwo uyu mugabo yafunguwe ariko yategetswe kutarenga imbibi z’umujyi wa Kinshasa afungishwa ijisho kuko igisirikare cyagombaga kumenya umunsi ku wundi niba amakuru ye.
Yatorotse muri Nzeri 2022 ajya mu Burasirazuba bw’igihugu asubira muri M23 yahozemo mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!