00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Botswana yigaramye ibyo kuba isoko ya Omicron, igaragaza ko yinjijwe mu gihugu n’abanyamahanga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 11:57
Yasuwe :

Leta ya Botswana yatangaje ko amakuru ashinja icyo gihugu kuba intandaro y’ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron, akwiye kwitonderwa kuko iyi virus yinjiye mu gihugu iturutse mu banyamahanga.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima n’Imibereho Myiza muri Botswana, rivuga ko abantu ba mbere bagaragayeho ubwandu bwa Omicron ari abadipolomate b’abanyamahanga bageze muri icyo gihugu ku itariki ya 7 Ugushyingo, bagasangwamo ubu bwoko bushya bwa Covid-19 ku itariki ya 11 Ugushyingo.

Aba badipolomate bavuye mu gihugu nyuma, aho abahanga mu by’indwara z’ibyorezo muri Botswana, ku bufatanye n’abo muri Afurika y’Epfo, bakomeje kwiga kuri ubu bwoko bushya bari babonye, maze ku itariki ya 24 Ugushyingo, baza gushyikiriza Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ibyo babonye, naryo ryemeza ko ubu bwoko ‘buteye impungenge.’

Hagati aho muri Botswana, inzego z’ubuzima zahise zitangira gukurikirana abantu bose bahuye n’abadipolomate bane basanzwemo ubu bwoko ku nshuro ya mbere, ariko mu bantu bose bagaragaye ko bahuye nabo, nta muntu wigeze asangwamo ubwo bwoko, ndetse nta muntu n’umwe muri bo wasanganywe ubwandu bwa Covid-19.

Kugeza ubu byamaze kwemezwa ko ibindi bihugu nka Afurika y’Epfo byamaze kugaragaramo ubu bwoko bushya kandi ku kigero kiri hejuru, ariko amakuru yagiye atangazwa y’uko bishoboka ko hari abandi bantu batageze muri Afurika y’Epfo, basanzwemo ubu bwoko bushya, yatumye abantu benshi bibaza intandaro y’ubu bwoko, ndetse bamwe bagahakana ko bwagaragaye bwa mbere mu bihugu biri muri Afurika y’amajyepfo.

Urugero rutangwa ni uko umwe mu barwayi bagaragaweho n’ubu bwoko wo mu Bubiligi, atigeze agirira ingendo muri Afurika y’Epfo cyangwa mu bindi bihugu by’ibituranyi, abantu bakibaza impamvu atatangajwe mbere y’uko Afurika y’Epfo itangaza ubu bwoko bushya.

Ikindi cyatumye abantu bikanga ni uburyo nyuma go y’uko ubu bwoko bushya butangajwe, bwahise bugaragara mu bihugu byinshi ku kigero cyo hejuru, hakibazwa niba aho bwagaragaye hose ari ukubera abagenzi baturutse muri Afurika y’Epfo, mu gihe no muri icyo gihugu abanduye ubu bwoko bushya bakiri bacye cyane ugereranyije n’abarwaye Covid-19 y’ubundi bwoko nka Delta.

Ikindi gitangaje ni uburyo ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byahise bifatira ingamba zo gukimira ingendo zituruka mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, nyamara ntizikumire ingendo zituruka mu bindi bihugu birimo ibyo mu Burayi kandi nabyo byaramaze kugaragaramo ubu bwoko.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ari ngombwa abantu bitonda mu gihe abahanga bagikora ubushakashatsi ku miterere n’imyitwarire y’ubu bwoko bushya bwa Covid-19, aho bikekwa ko bushobora kuba bufite ubushobozi bwo kwandura cyane, guhangara inkingo zakozwe, gutera indwara zikomeye no kuba bwakwica ababurwaye vuba. Birashoboka ko ubu bwoko bufite bumwe muri ubu bushobozi, cyangwa se bukagira ubu bushobozi bwose, ari nabyo biri gukorwaho ubushakashatsi.

Ku rundi ruhande, inganda zikora inkingo zirimo BioNTech na Moderna zamaze gutangaza ko ziteguye kuvugurura ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu gukora inkingo ziri kwifashishwa mu guhangana na Covid-19, ku buryo mu gihe bibaye ngombwa, hakorwa inkingo zihariye za Omicron zishobora kuboneka mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Hagati aho, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yikomye bikomeye ibihugu byiganjemo iby’u Burayi na Amerika byahise bifata ingamba zo guhagarika ingendo zose ziturutse mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo, avuga ko icyo cyemezo kidakwiriye ndetse kigomba gukurwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .