Botswana yatangiye gucyura ku ngufu impunzi zo muri Namibia

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Botswana yatangiye gucyura ku ngufu aba mbere mu mpunzi zisaga 800 zikomoka muri Namibia zari zimaze imyaka 20 muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo impunzi 94 zurijwe imodoka zisubizwa mu gihugu cyazo mu nkambi iherereye mu gace ka Dukwi nk’uko BBC yabitangaje.

Izo mpunzi zahunze Namibia mu 1999 nyuma y’imvururu zabaye muri icyo gihugu. Benshi mu bahunze ni abari bagize ishyaka ritavugaga rumwe na Leta ryaciwe.

Umwe mu mpunzi yabwiye Radio Ijwi rya Amerika ati “Nta hantu dufite twakwita mu rugo kubera ko twahavuye kera, imyaka 20 irashize. Aho twitaga iwacu ntihagihari.”

Minisitiri ushinzwe abimukira muri Namibia, Frans Kapofi yavuze ko bishimiye kwakira abaturage babo batahutse.

Yagize ati “Nibagaruka muri Namibia, bazasubira mu miryango aho bahoze. Nta gahunda dufite yo gufunga abadafite ibyo babazwa.”

Mu kwezi gushize Leta ya Botswana yatangaje ko izo mpunzi ziri mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko nyuma y’uko zanze kwiyandikisha ngo zitahe ku bushake, kuko zitinya ko zizagirirwa nabi nizisubira iwabo.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo impunzi 94 zurijwe imodoka zisubizwa mu gihugu cyazo mu nkambi iherereye mu gace ka Dukwi nkuko BBC yabitangaje.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza