Abantu benshi bari bakomeje kwibaza icyaba gihitana izi nzovu, kuko kenshi bazisangaga zirambaraye iruhande rw’ibidendezi by’amazi, zapfuye.
Kuri uyu wa Mbere abashinzwe kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa muri Botswana, batangaje ko inzovu zisaga 300 zahitanywe n’uburozi bwasohowe n’udukoko twa ’Cyanobacteria’ dukunze kuba mu mazi, ndetse ngo hari impungenge ko imihindagurikire y’ibihe ishobora gutuma ikibazo kiba kubi kurushaho, utwo dukoko tukarekura toxin nyinshi uko ubushyuhe bw’amazi bugenda buzamuka, kuko ari ibihe bituma utwo dukoko tworoka cyane.
Botswana nicyo gihugu gifite inzovu nyinshi muri Afurika zigera ku 130 000. Abahanga mu by’ubuzima bw’utunyabuzima duto bagaragazako amoko yose ya Cyanobacteria atifitemo ubushobozi bwo kurekura uburozi bwica.
Botswana yemeje ko iperereza rya vuba aha ryagaragaje ko inzovu zapfuye hagati ya Gicurasi na Nyakanga, zahitanywe na Cyanobacteria ikunze no kwitwa ‘Blue-green algae’.
Ku rundi ruhande, Keith Lindsay ukunze gukora ubushakashatsi ku nzovu, agaragazako ibisobanuro byatanzwe na Leta ya Botswana bidahagije, agakekako izi nzovu zaba zarishwe n’uburozi buri mu miti iterwa mu myaka nk’uko yabibwiye CNN.
Yagize ati “Inzovu ni inyamaswa isonza ikajya kurya ibihingwa mu mirima y’abaturage. Niba rero igiye ikarya imyaka abahinzi bateye imiti yifitemo uburozi, nta kabuza izabuzana ibushyire no mu mazi kandi izindi zizayanywa nazo zizandura.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, risobanura ko Cyanobacteria ari agakoko gakunze gusangwa mu mazi.
Gakunze gusohora uburozi bushobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, mu gihe banyoye cyangwa bakoga amazi arimo aka gakoko. Nanone kagira ingaruka ku buzima bw’ibiguruka n’izindi nyamaswa zirimo inyamabere, nk’uko kari gufatwa nk’intandaro y’imfu zibasiye inzovu muri Botswana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!