Botswana: Inzovu zirenga 360 zapfuye mu buryo bw’amayobera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Inzego zishinzwe kurengera ibidukikije muri Botswana zemeje ko inzovu zisaga 360 zapfuye mu buryo bw’amayobera mu mezi atatu ashize, igenzura rikaba rikomeje ngo hamenyekane impamvu y’uru rupfu rudasanzwe.

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga ibidukikije mu muryango National Park Rescue, Niall McCann, yavuze ko bimwe mu bikanka by’inzovu zapfuye byagiye bisangwa hafi y’ibidendezi by’amazi.

Inzovu nzima babonye hafi aho nazo ngo zagaragazaga intege nke, imwe igenda idandabirana ku buryo idashobora guhindura icyerekezo. Mu isesengura ryakozwe, ababikurikiranye ngo basanze izindi nyamaswa zitarahungabanyijwe n’icyaba kirimo kwica izi nzovu na n’ubu kitaramenyekana.

Guverinoma ya Botswana yamaze gufata ibipimo mu nzovu zapfuye, ariko magingo aya ntabwo iratangaza icyo yabonye cyazishe. Umubare munini w’inzovu zapfuye watangiye kugaragara kuva muri Gicurasi, nk’uko McCann yabitangaje.

Yagize ati “Biteye ubwoba, dukeneye kumenya ibintu bibi birimo kuba,”

Botswana ni igihugu kibarizwamo inzovu 130,000, ari nacyo kibamo nyinshi kurusha ikindi gihugu muri Afurika. Mu gace ka Okavango Delta ahagaragaye ibikanka by’inzovu zapfuye ku bwinshi, kihariye 10% by’inzovu ziba muri icyo gihugu.

Kugeza mu mpera za Gicurasi hari hamaze gupfa 169, ndetse kugeza hagati muri Kamena inzovu zapfuye zari zimaze kwikuba kabiri, kandi hejuru ya 70% bakazisaga zapfiriye iruhande rw’amazi.

Mu gihe hakekwaga ubushimusi bw’inyamaswa nk’impamvu yatumye izo nzovu zipfa, byaje gushidikanywaho nyuma yo gusanga zigifite amahembe abazihiga bari kuba bakeneye.

McCann avuga ko abahanga bagomba gucukumbura impamvu izi nzovu zpfuye, bikagaragara niba ari uburwayi bwazo bwazibasiye cyangwa se COVID-19 ikomeje kwibasira ibihugu, nubwo bitemezwa niba ishobora kuzifata nazo.

Mu ibarura ryakozwe mu 2016, byagaragaye ko mu myaka irindwi hagati ya 2007 na 2014, umubare w’inzovu wagabanutse ho 30%, ni ukuvuga inzovu 144,000.

Inzovu zo muri Botswana zikomeje gupfa ku bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .