Kuri uyu wa Kane nibwo umucamanza yatanze impapuro zo guta muri yombi Khama wavuye ku butegetsi mu 2018.
Bivugwa ko Khama yahungiye muri Afurika y’Epfo mu Ugushyingo 2021 nyuma y’uko bihwihwishijwe ko ashobora gufatwa.
Yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi nyuma yo kutagaragara mu rukiko ku byaha 14 ashinjwa birimo kubona amafaranga mu buryo butemewe.
Nubwo ashinjwa kubona amafaranga mu buryo butemewe, Khama yashyiriweho impapuro ku byaha byo gutunga intwaro bitemewe.
Mu mategeko ya Botswana, gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko bishobora gutuma uwabihamijwe akatirwa imyaka icumi y’igifungo.
Khama yayoboye Botswana kuva mu 2008 kugeza 2019.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!