00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Botswana: Hagaragaye Diamant ishobora kuba iri muri eshatu nini za mbere ku Isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 17 Kamena 2021 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Diamant ipima carats 1098 zingana na garama 219,6 yamurikiwe Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, nyuma y’ibyumweru bibiri ivumbuwe n’uruganda ruzitunganya muri icyo gihugu.

Iyo Diamant yavumbuwe n’uruganda rwitwa Debswana, irushwa uburemere gato n’iya kabiri ku Isi n’ubundi nayo yavumbuwe muri icyo gihugu mu 2015.

Botswana ni cyo gihugu kiza ku isonga ku Isi mu bifite diamant nyinshi.

Iyavumbuwe n’uruganda rwa Debswana niyo nini ruvumbuye mu myaka isaga 50 rumaze rushinzwe nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru, Lynette Armstrong.

Ati “Iyi ni yo diamant nini ivumbuwe na Debswana mu mateka mu myaka irenga 50. Nk’uko tubikesha abasesenguzi bacu iyi ishobora kuba ari yo diamant nini ya gatatu ku Isi kandi ifite ubuziranenge.”

Kugeza ubu diamant nini imaze kuboneka ku Isi, yavumbuwe muri Afurika y’Epfo aho yari ifite uburemere bwa carats 3106 zingana na garama 621,2, hari mu 1905. Ni mu gihe iya kabiri yabonetse muri Botswana ipima carats 1109 zingana na garama 221,8, icyo gihe hari mu 2015.

Iyi diamant nshya yabonetse mu kirombe cya Jwaneng kugeza ubu ntirahabwa izina ndetse n’uburyo izagurishwamo ntibirafatwaho umwanzuro.

Diamant yavumbuwe yamurikiwe Perezida Mokgweetsi Masisi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .