00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Bonfils Rutebuka wari mu mutwe witwaje intwaro wa Makanika yafashwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kamena 2021 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zataye muri yombi Bonfils Rutebuka wari mu bayobozi b’umutwe w’abarwanyi witwa Makanika ukorera mu gace ka Fizi.

FARDC yavuze ko uyu mugabo yafatiwe mu gace ka Runundu muri Minembwe ku wa 12 Kamena 2021, binyuze muri Operation Sukola II ikorera muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru aturuka muri RDC ni uko Bonfils Rutebuka yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa AK-47, magazine ebyiri na telefone ebyiri za Motorola.

Umuvugizi wa Operation Sukola II, Captain Dieudonné Kasereka, yavuze ko uyu mugabo ngo yari amaze igihe ari mu bikorwa byo gusahura abaturage kugira ngo azabone amafaranga yo kugura intwaro.

Captain Dieudonné Kasereka yashimye ubufatanye abaturage bagaragaje kugira ngo Bon fils Rutebuka afatwe.

FARDC imaze iminsi yarashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi aherutse gutangaza ko atazihanganira iyi mitwe.

Ku wa 13 Kamena 2021 ubwo yari mu Mujyi wa Goma, Perezida Tshisekedi yavuze ko yiteguye guhangana n’iyi mitwe.

Ati "Uyu munsi izi nyeshyamba zirabizi ko twiyemeje kuzirandura, bazagerageza gukomeza kubaho binyuze mu gukora urugoma ariko bizaba ari nko kwiyemeza gupfa. Ntabwo tuzacika intege."

FARDC yatangaje ko yafashe Bonfils Rutebuka wari mu bayobozi ba 'Groupe armé Makanika'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .