00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bombori bombori mu biro bya Perezida Tshisekedi, ibyegera bye byatawe muri yombi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Ugushyingo 2022 saa 08:15
Yasuwe :

Didier Baitopala wari Umuhuzabikorwa w’ibijyanye n’umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Freddy Kangudia wari ushinzwe Protocole muri Perezidansi, bamaze iminsi batawe muri yombi.

Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko abo bagabo bashinjwa guhungabanya ubusugire bw’igihugu. Bafungiwe muri gereza nkuru izwi nka Makala mu murwa mukuru Kinshasa.

Claude Ibalanky ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis Abeba na we bivugwa ko afungiye iwe mu rugo, ku byaha bisa nk’ibya bagenzi be.

Nubwo Leta ya Congo itabitangaje, bivugwa ko abo bagabo bashinjwa umubano n’u Rwanda mu gihe Congo irushinja gufasha umutwe wa M23, ibintu rwo ruhakana.

Umwuka umaze igihe utameze neza mu biro bya Perezida Tshisekedi, dore ko no mu ntangiriro z’uyu mwaka uwari umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, François Beya yatawe muri yombi ashinjwa umugambi wo guhirika Perezida.

Didier Baitopala wari Umuhuzabikorwa w’ibijyanye n’umutekano mu biro bya Perezida wa Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .