Ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa byatangaje ko iki kigo cyegereye akarere ka Ngouboua umupaka wa Niger gisanzwe gikoreramo abasirikare bagera kuri 200 ba Tchad.
Ababihaye amakuru basobanuye ko ubwo abarwanyi ba Boko Haram bagabaga iki gitero, bafashe iki kigo, batwara intwaro zari zirimo, banatwika imodoka z’igisirikare mbere yo kugenda.
Ibiro bya Perezida wa Tchad, Gen Mahamat Déby Itno, ni byo byemeje amakuru y’umubare w’abasirikare bapfiriye muri iki gitero.
Byasobanuye kandi ko uyu Mukuru w’Igihugu yazindukiye kuri iki kigo kugira ngo atangize ibikorwa byo “gukurikirana abagabye igitero no kubahiga mu bwihisho barimo.”
Boko Haram yashingiwe mu karere ka Maiduguri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria mu 2002. Ikorera muri iki gihugu, Tchad, Cameroun, Niger na Mali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!