Bobi Wine yahungishirije abana be muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mutarama 2021 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bakandida bari guhatanira kuyobora Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi wine yatangaje ko yahisemo guhungishiriza abana be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuvumbura ko ubutegetsi bwa Perezida Museveni bushaka kuzabashimuta bukamusaba guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza.

Aba bana bahagurutse ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe baherekejwe na nyina wabo mu ijoro ryo ku wa 6 Mutarama 2021.

Ni icyemezo cyanenzwe na benshi batangira kugaragaza ko Robert Kyagulanyi atari akwiye kuba ahungisha abane be mu gihe hari amagana y’urubyiruko ari kumugwa inyuma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Mutarama asobanura ku bijyanye n’iki cyemezo, Robert Kyagulanyi yavuze ko yagifashe nyuma yo kubona ko ubuzima bw’abana be buri mu kaga kandi hari n’umugambi wo kubashimuta ngo bamubuze kwiyamamaza.

Ati “mwagiye mubona ibintu nk’ibi mu mezi ashize, njye n’abantu ba hafi ndetse n’umuryango wanjye twagiye dushyirwa mu byago bikomeye n’ubutegetsi. Muribuka mu minsi yashize igisasu cyatewe mu cyumba cy’umuhungu wanjye. Bashakaga kumwica.”

Yakomeje agira ati “Nabwiwe ko bashakaga gushimuta umwana wanjye umwe cyangwa babiri, bakabashyira imbunda ku mutwe kugira ngo mvuge ibintu ntemera, mu minsi ishize imodoka yagiye ikurikirana umugore n’abana banjye aho bagiye hose, ndetse byatumye mbahindurira amashuri.”

Robert Kyagulanyi yavuze ko abana be bazasubira muri Uganda nyuma y’amatora, yemeza ko we n’umugore we, Barbara Itungo Kyagulanyi bakiri muri Uganda kandi bazakomeza guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Robert Kyagulanyi yohereje abana be muri Amerika we n'umugore we biyemeza kuguma muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .