Bobi Wine yiyemeje gucyura abanyafurika bavuzweho gufatwa nabi mu Bushinwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Mata 2020 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Uganda akaba n’umuhanzi, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) afatanyije na rwiyemezamirimo wo muri Amerika Neil Nelson biyemeje gucyura abanyafurika bavuzweho gufatwa nabi mu Bushinwa.

Babitangaje nyuma y’aho bamwe mu banyafurika batuye mu Mujyi wa Guangzhou bagaragaje ko bafatwa nabi n’Abashinwa, bashinjwa kuba nyirabayazana ya Coronavirus yongeye kubyutsa umutwe muri icyo gihugu.

Bobi Wine na Neil Nelson bavuze ko biteguye gutwara abo banyafurika, ibihugu byabo nibiramuka byemeye kubakira.

Nigeria ibinyujije muri Ambasade yayo mu Bushinwa, yatangaje ko yiteguye gucyura abaturage bayo bari muri icyo gihugu.

Bobi Wine na Nelson basabye Guverinoma y’u Bushinwa gushaka uburyo ibikorwa byibasira abanyafurika byahagarara.

Intara ya Guangdong aho abanyafurika bavugwaho kwibasirwa cyane, yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose ngo ukwibasirwa kuvugwa ku banyafurika guhagarare.

Hari andi makuru avuga ko abanyafurika bari kwirukanwa mu nzu babamo ari abari gutinya kujya kwipimisha Coronavirus bigatuma bibasirwa. Uko gutinya guturuka ku kuba bamwe badafite ibyangombwa bibemerera kuba mu Bushinwa.

Bobi Wine yatangaje ko yiteguye gufasha abanyafurika bafashwe nabi mu Bushinwa bagataha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .