Bobi Wine yatangaje ko igisirikare cyatangiye kumuyoboka mu rugendo rwe rwo kuyobora Uganda

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 19 Ukuboza 2020 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi akaba n’umukandida w’ishyaka NUP (National Unity Platform) mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yavuze ko afite ubufasha bw’igisirikare mu rugendo rwe rwo guhatanira kuyobora Uganda.

Bobi Wine ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Rukungiri, yavuze ko ashyigikiwe na benshi mu basirikare bakuru bityo ari yo mpamvu ngo Perezida Museveni amufitiye ubwoba.

Ati “Museveni afite ubwoba cyane kuko bamwe mu basirikare bakuru bari ku ruhande rwacu, ni nayo mpamvu akomeje gukora impinduka mu gisirikare n’igipolisi kuko nta n’umwe yizera mu bo yashyize muri iyo myanya.”

Yongeyeho ati “Nk’uko bigenda ku ngoma zose ziri gutsindwa, bazareka abantu bo mu miryango yabo cyangwa abahungu babo babe ari bo bahagararira umutekano.”

Ku wa gatatu ushize Perezida Museveni yongeye kugira umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama Mukuru wa Perezida mu by’umutekano ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’umutwe w’ingabo ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (SFC), yagiyeho asimbuye Gen Maj James Birungi wari kuri uwo mwanya kuva muri Kamena 2019.

Museveni kandi yanahinduye Umuyobozi wa Polisi wungirije, Gen Maj Sabiiti Muzeyi, amusimbuza Gen Maj Paul Lokech, wari warahawe inshingano zo gukurikirana igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe udutsiko twavuye muri Sudani y’Epfo.

Ubwo yari agiye mu Mujyi wa Rukungiri, Bobi Wine yabanje guhagarikwa n’abashinzwe umutekano, gusa nyuma polisi yaje kumuherekeza agera aho abamushyigikiye bari bamutegerereje.

Yababwiye ko yatangiye urugendo rwo gushyira akadomo ku butegetsi bwa Museveni mu myaka 10 ishize, ngo ni yo mpamvu yaririmbye indirimbo nyinshi zakanguriraga Abanya-Uganda gukanguka bagaharanira uburenganzira bwabo.

Bobi Wine yatangaje ko hari abasirikare batangiye kumushyigikira
Bobi Wine ari kumwe n'umugore we mu bikorwa byo kwiyamamaza biba byitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .