Bobi Wine yavuze ko iminsi ya Museveni ku butegetsi ibarirwa ku ntoki

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Werurwe 2019 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Depite uhagarariye agace ka Kyadondo East mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] yatangaje ko iminsi ya Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni ku butegetsi ibarirwa ku ntoki.

Ni amagambo yavuze ku wa 24 Werurwe 2019, ubwo yari mu masengesho yo gushima Imana yateguriwe Depite Kassiano Wadri uhagarariye agace ka Arua mu Nteko.

Ni ubwa mbere Bobi Wine yari agarutse muri aka gace yafatiwemo ku wa 13 Kanama 2018, akekwaho gutera amabuye imodoka ya Museveni, byamuviriyemo gufungwa no gukorerwa iyicarubozo.

Bobi Wine uyoboye ubukangurambaga bwa ‘People Power’ bushimangira uruhare rw’umuturage mu kugena ahazaza he, yavuze ko Museveni asigaje iminsi mike ayobora.

Mu magambo ye yatangarije imbaga yari iteraniye mu Ishuri ribanza rya Arua Hill ati “Ndakubwira [Museveni], iminsi yawe irabaze. Ni gute wavuga ko wagiye mu ishyamba, ukarwanira demokarasi mu gihe utanayubahiriza mu ishyaka ryawe rya NRM na nyuma y’imyaka 33?’’

Ubu butumwa yabutanze mu gihe inkubiri yo kwitegura amatora yo mu 2021 muri Uganda irimbanyije.

Mu cyumweru gishize, Ishyaka riri ku Butegetsi rya NRM ryemeje Museveni nk’umukandida rukumbi uzarihagararira mu matora ya 2021. Mu ijambo rye, uyu musaza w’imyaka 74 yavuze ko yiteguye ‘gutegeka Uganda mu 2021 na nyuma yaho.’

Bobi Wine watangaje umugambi wo kwiyamamariza kuba Perezida mu 2021 yasabye abayoboke be kwiyandikisha ngo bahabwe indangamuntu zizabafasha gutora no kurinda amajwi.

Ati “Ndabasaba gukomeza kugira uriya murava no gushikama. Muhagarare ku burenganzira bwanyu. Muzabigenze nkuko twabikoze muri Kanama 2018 mu matora yo gushaka depite wa Arua.’’

Yanavuze kuri Museveni wigeze kumusaba kwibanda ku muziki akareka politiki.

Yakomeje ati “Mu gihe wowe (Museveni) wari ufite imyaka nk’iyanjye, wibanze gusa ku kuragira inka? Ibi ntibyashoboka kandi urugamba ruzakomeza.”

Nation yanditse ko aya masengesho yari yatumiwemo abadepite barimo Francis Zaake uhagarariye Mityana; Paul Mwiru wa Jinja East; Karuhanga Gerald wa Ntungamo na Gen Mugisha Muntu wari umushyitsi mukuru; uyu yahoze ayoboye Ishyaka riharanira Impinduka muri Demokarasi (FDC), mbere yo gutangiza irye.

Gen Muntu yavuze ko Abanya-Uganda bakwiye gukoresha ubwenge bwabo mu guhangana n’abari ku butegetsi bitwaza intwaro zikomeye nk’ibifaru na za gerenade mu kubatera ubwoba.

Yagize ati “Ubutegetsi ntiburi mu mbunda, buba mu mutwe. Ubutegetsi bwa Museveni buradagadwa kuko azi neza ko abantu bifitiye icyizere kandi bazi uburenganzira bwabo mu bijyanye na politiki.’’

Depite Kassiano Wadri yijeje abatuye Arua ko azakomeza ubuvugizi mu mishinga y’iterambere anarwanya ruswa muri aka gace ahagarariye.

Depite Bobi Wine yatangaje ko iminsi ya Museveni ku butegetsi ibarirwa ku ntoki
Bobi Wine ari mu banyepolitiki bakunzwe cyane muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza