Bobi Wine yatanze kandidatire yo kwiyamamariza kuyobora Uganda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine, yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, atangaza ko yiteguye gukura ku butegetsi “umunyabugugu” Yoweli Kaguta Museveni yise ko yamunze igihugu.

Bobi Wine wari umaze imyaka igera kuri itatu atangaje ko yiteguye kuzahatanira uyu mwanya, ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Ubwo yari amaze gutangaza kandidatire ye, yavuze kuva mu 1962 ubwo Uganda yabonaga ubwigenge, igihugu kitigeze kibona ihererekanya ry’ubutegetsi na rimwe rikozwe mu mahoro.

Uyu mugabo wabanje gutinda gutanga kandidatire ye kubera ubwinshi bw’abantu bamushyikiye bari bakwiriye imihanda y’Umujyi wa Kampala, yavuze ko Perezida Museveni ari umuntu waranzwe n’ubugugu no gushaka kwiharira ubuyobozi kugeza ubwo yakuraga mu Itegeko Nshinga ingingo ijyanye n’imyaka umukuru w’igihugu adakwiriye kuba arengeje, ashaka kuyobora Uganda ubuzima bwe bwose.

Yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora Uganda ashaka guharanira inyungu z’abakene n’abandi bose bahejejwe inyuma, abacuruzi bacibwa imisoro y’umurengera, ababyeyi bagurishije ibyabo byose kugira ngo abana babo bajye ku mashuri ariko barangiza bakabura akazi.

Ikindi kandi ni uko ngo yiyamamaje ashaka kurengera abamotari bicwa umunsi ku wundi n’abaturage batabona ubutabera kuko ku ngoma ya Museveni “ubutabera buragurishwa”.

Kimwe mu byo yavuze azitaho cyane akigera ku buyobozi, harimo kuzamura umushahara w’abapolisi, abasirikare ndetse n’abacungagereza.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha. Museveni usanzwe ayobora iki gihugu kuva 1986 niwe uhabwa amahirwe yo kongera gutorwa.

Bobi Wine yatanze kandidatire ye ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .