Bobi Wine yasubije Museveni avuga ko ategekesha umunwa w’imbunda

Yanditswe na Habimana James
Kuya 19 Ukwakira 2019 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, avuze ko umuhanzi akaba n’umudepite, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ari umwanzi w’igihugu, uyu muhanzi na we yamusubije ko ariwe mwanzi w’iterambere rya Uganda.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Bobi Wine yavuze ko Museveni ari ‘Umwanzi wa Uganda’ utegeka igihugu akoresheje umunwa w’imbunda.

Mu kiganiro Museveni aherutse kugirana na BBC, yamaganye ibyo ashinjwa na Bobi Wine by’uko Guverinoma ye ikoresha igitugu ahubwo avuga ko Bobi Wine ari we mwanzi w’igihugu.

Yagize ati “Bobi Wine yagiye muri Amerika avuga ko abantu badakwiriye kuza gushora imari muri Uganda. Bivuze ko ari umwanzi w’iterambere rya Uganda. Niba ugiye ukabwira abanyamahanga kutaza gushora imari mu gihugu cyacu, ni intambara uba ushoje ku iterambere ryacu.”

Museveni yavuze ko ari nayo mpamvu Polisi ishobora kuba yanga ko akora ibitaramo, nubwo Polisi itaramuha amakuru yose neza.

Bobi Wine mu kumusubiza yagize ati “Ikimwaro kuri Museveni wanyise umwanzi w’iterambere rya Uganda, Nyakubahwa Museveni izina ryawe rya mbere ni ruswa, irya kabiri ni ububeshyi, irya gatatu ni ukugundira ubutegetsi. Igihugu cyacu wagisubije inyuma, wica abaturage bacu, usenya inzego z’ubutegetsi kandi udutegeka ukoresheje umunwa w’imbunda, uri umwanzi wa Uganda.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi dufite guverinoma itakigira ikibazo mu kuvuga ibinyoma, ubuyobozi bwa Polisi bwabeshye ko mu gihe cyashize tutari twujuje ibisabwa, ubu noneho Museveni ubwe avanyeho uko gushidikanya, mbega umunyagitugu, ariko turabizeza ko iki kibazo tuzagikemura.”

Bobi Wine kandi na we yabwiye BBC ati “Museveni yavuze ko yahagaritse ibitaramo byanjye kubera ko nangije izina rya guverinoma ye ku bashoramari bo hanze, ko bityo nta burenganzira mfite bwo kwishimira ibyiza by’igihugu, birasekeje kandi biranababaje kuba yaremeye gukoresha itegeko kandi anyuranyije na ryo.”

Bobi Wine yavuze ko mu myaka yose irenga 33 Museveni amaze ku butegetsi, yishe uburezi bwa Uganda, ubuzima, yongera ubukene mu baturage, ibura ry’akazi, yigarurira inzego z’ubutegetsi, yica abatari bake, ahonyora uburengazira bwa muntu, gukoresha igitugu, gukoresha nabi ubutegetsi, ibi byose bikaba aribyo uyu muyobozi w’imyaka 75 ashaka gukomeza kurengera.

Museveni amaze imyaka 33 ayoboye Uganda, nyuma yo kujya ku butegetsi akoresheje ingufu za gisirikare.

Bobi Wine aherutse gutangaza ko azahangana na Perezida Museveni w’imyaka 75 mu matora ateganyijwe mu 2021.

Bobi Wine yavuze ko Museveni akoresha umunwa w'imbunda mu kuyobora Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza