Bobi Wine yabitangaje ku wa 09 Mutarama 2025.
Uyu munyapolitiki usanzwe ari n’umuhanzi, birashoboka ko yazaba ahanganye n’abarimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze hafi imyaka 39 ayobora Uganda mu gihe nta gihindutse.
Mu kiganiro na Reuters Bobi Wine yagize ati “Nagaragarije abagize itsinda ryanjye ko mpari ku bwabo. Kwitabira amatora kwanjye kandi bizaba ari n’umwanya mwiza wo guharanira ko abaturage bakwishyira bakizana.”
Bobi Wine yaherukaga kwiyamamaza mu 2021 ahagarariye Ishyaka rya National Unity Platform. Icyakora yatsinzwe na Museveni, ibintu uyu muhanzi atemeye kuko yakunze kumvikana avuga ko yibwe amajwi, agahura n’ibindi bibazo birimo no gutotezwa, ibintu Guverinoma ya Uganda ihakana.
Uyu mugabo yongeye kumvikana ashinja Uganda kugira uruhare mu kubangamira uburenganzira bwa muntu, gutoteza abaturage, iyicarubozo n’ibindi, ibintu ku bwe abona ko abo mu Burengerazuba babijenjekeye.
Ati “Abayobozi bamwe na bamwe bo mu Burengerazuba bw’Isi bakomeje guceceka nyamara babona tubabazwa. Bari hano ku bw’impamvu z’ubucuruzi bwabo ntabwo bitaye ku by’uburenganzira bwa muntu.”
Bobi Wine akunze kugarukwaho cyane muri Politiki ya Uganda. Byabaye ibindi mu mwaka ushize aho yatangaje ko yarashwe, biteza impaka bamwe bagaragaza ko ashobora kuba yabeshye bitewe n’imiterere y’igisebe yari afite.
Icyo gihe Polisi ya Uganda yo yatangaje ko uyu mugabo ibyo avuga byo kuraswa abeshya ko ahubwo ashobora kuba yarakomeretse ubwo yageragezaga kwinjira mu modoka ye, nyuma y’akavuyo yari yateje mu Mujyi wa Bulindo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!