Uyu mugabo uri guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu ari mu bizazane kuva yatangira urugendo rwe rwa Politiki. Usibye gufungwa kwa hato na hato, kuva yatangira yagiye abuzwa n’inzego z’umutekano kwiyamamariza mu bice bitandukanye, ashinjwa kurenga ku mabwiriza, gukererwa kugera aho agomba kwiyamamariza n’ibindi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yabujijwe n’abashinzwe umutekano kwinjira muri hotel yo mu gace ka Migyera aho yagombaga kurara akabyuka akomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Yahise yanzura ko we n’abantu be bagomba kurara mu modoka. Mu masaha y’igitondo, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mugabo ushaka kuba Perezida, asutamye hanze, afite agacupa k’amazi yo kunywa ari gukaraba mu maso.
Polisi yavuze ko yafashe umwanzuro wo kumubuza kujya muri hotel kuko we n’abantu be batari kuyikwirwamo.
Presidential Candidate, Robert Kyagulanyi washes his face in Migyera, Nakasongola as he prepares to brief his team ahead of their journey to Kyankwanzi later on. Kyagulanyi and his team spent the night in their cars at a Petrol station in Migyera #NTVNews #UGDecides2021 pic.twitter.com/7Igy9Bswr4
— NTV UGANDA (@ntvuganda) November 27, 2020





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!