Bobi Wine arataka inzara nyuma y’iminsi ine agoswe n’igisirikare

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 Mutarama 2021 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko inzara imumereye nabi mu rugo nyuma y’iminsi ine urugo rwe rugoswe n’inzego z’umutekano.

Guhera kuwa Kane tariki 14 Mutarama 2021, ubwo habaga amatora y’umukuru w’igihugu Bobi Wine yahaganyemo na Perezida Yoweri Museveni, urugo rwa Bobi Wine rwagoswe n’abashinzwe umutekano.

Kuri uyu wa Gatandatu Komisiyo y’Amatora yatangaje ko Museveni yatsindiye manda ya gatandatu ku majwi 58 % mu gihe Bobi Wine yagize amajwi 34 %.

Abinyujije kuri Twitter, Bobi Wine yavuze ko mu rugo rwe ibintu bitameze neza kuko bakigoswe n’igisirikare kandi ibiribwa byabashiranye.

Yagize ati “Iminsi ine irashize tugoswe n’igisirikare mu rugo rwacu. Ibiribwa byadushiranye . Ejo umugore wanjye yagerageje kujya gushakisha ibyo kurya mu busitani, akumirwa kandi ahohoterwa n’abasirikare bashyizwe mu rugo rwacu.”

Ntabwo Leta ya Uganda iratangaza impamvu Bobi Wine afungiwe iwe mu rugo, nubwo bivugwa ko ari ku mpamvu z’umutekano hirindwa imyigaragambyo y’abamushyigikiye batemera ibyavuye mu matora.

Bobi Wine yatangaje ko atemera ibyayavuyemo kuko habayemo amanyanga menshi arimo no kuba ku munsi w’amatora na mbere gato internet yari yahagaritswe mu gihugu.

Bobi Wine n'umugore we Barbara Itungo Kyagulanyi bamaze iminsi ine bagotewe mu rugo n'igisirikare
Kuva ku munsi w'amatora urugo rwa Bobi Wine rugoswe n'abashinzwe umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .