00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biselele wari Umujyanama wa Tshisekedi yashyizwe muri Gereza; akurikiranyweho kuba intasi y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mutarama 2023 saa 08:58
Yasuwe :

Fortunat Biselele wahoze ari Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi, yafungiwe muri Gereza ya Makala nyuma y’iminsi atawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza. Ntabwo ibyaha akekwaho biratangazwa, gusa amakuru avugwa ko ari iby’ubutasi no gukorana n’umwanzi.

Umwanzuro wo kumufunga wafashwe nyuma y’uko Urukiko rwa Gombe rumuburanishije mu muhezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Imodoka eshatu zambaye plaque za gisivile ni zo zamugejeje imbere y’ubutabera. Yari yambaye ingofero n’agapfukamunwa, arinzwe bikomeye n’abasirikare.

Biselele uzwi nka Bifort yafatwaga nk’umuntu wa hafi wa Perezida Tshisekedi, urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo.

Amakuru avuga ashobora gukurikiranwaho ibyaha by’ubutasi no gukorana n’umwanzi w’igihugu. Uwo mwanzi bivugwa ko ngo ari u Rwanda.

Telefoni ye na mudasobwa bye byarafatiriwe.

Ku Cyumweru gishize nibwo Biselele yari yakuwe ku mwanya we w’Umujyanama wa Perezida, ntabwo impamvu zatumye atabwa muri yombi zigeze zitangazwa.

Kuva Félix Tshisekedi yagera ku butegetsi, Biselele yari umwe mu bantu be ba hafi ufite inshingano zo kumuhuza n’ubuyobozi bw’u Rwanda

Yakoreye mu Rwanda ingendo nyinshi atwaye ubutumwa bwa Perezida Tshisekedi.

Ikiganiro uyu mugabo aheruka kugirana na Alain Foka ku mubano wa RDC n’u Rwanda gishobora kuba aricyo cyabaye intandaro y’ugufungwa kwe.

Cyasohotse ku wa 6 Mutarama, cyitwa La Chronique : Qui pour sauver la RDC? Kiba kigaruka ku buryo u Rwanda rwakomeje kuvogera icyo gihugu rushakamo amabuye y’agaciro, amahanga agaceceka.

Uwatanze amakuru yagize ati "Icyo kiganiro cyasabwe na Biselele na Kahasha, bityo ANR yashakaga kumenya icyo bagambiriye."

Muri icyo kiganiro, yagarutse ku masezerano yanozwaga hagati y’u Rwanda na RDC.

Avugamo ati "Perezida Felix yahaye mugenzi we ikintu kimwe cyoroshye: Turi igihugu gikize, muri abaturanyi bacu, nta ntambara izimura imipaka, tuzakomeza duturane ubuziraherezo. Reka dukorane imishinga ibyara inyungu ku mpande zombi."

"Mfite ibirombe mukeneye, mwe mufite ubushobozi bwo kwegera abashoramari hirya no hino ku Isi, twakorana tugateza imbere aka gace dufatanyije’. Yarabimubwiye, njye ubwanjye nagiye i Kigali inshuro zitandukanye noherejwe na Perezida Tshisekedi mfite ubwo butumwa. Perezida Kagame yari abishyigikiye, hari intambwe twari tumaze gutera, kugeza ubwo hajemo izindi nyungu zihishe zatumye ibintu bigera aho biri uyu munsi."

Biselele asanzwe kandi ari umuntu wa hafi w’umuherwe Moïse Katumbi.

Biselele yafungiwe muri Gereza nkuru ya Makala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .