Bintou yageze mu Mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 tariki ya 12 Kamena 2025, kugira ngo amenye uburyo umutekano uhagaze mu bice bigenzurwa n’iri huriro. Ni amakuru azageza ku Kanama ka Loni gashinzwe umutekano tariki ya 27 Kamena.
Uretse kuganira n’abayobozi ba AFC/M23, Bintou yanaganiriye n’Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo ziri muri RDC (SAMIDRC), Gen Maj. Monwabisi Dyakopu, ndetse n’abasirikare bari mu butumwa bwa Loni.
Ubwo yarangizaga uru ruzinduko rw’iminsi itatu, Bintou yagize ati “Ubwo kajugujugu yagwaga ku kigo cya MONUSCO, byakuruye amarangamutima menshi. Mu biganiro nagiranye n’abo twahuye, numvise icyizere. Nizeye ko ibaniro by’amahoro bikomeje bizatanga umusaruro ufatika.”
Ni ubwa mbere Bintou yari agiriye uruzinduko mu Mujyi wa Goma kuva wafatwa na AFC/M23 muri Mutarama 2025. Ubusanzwe iri huriro ryanengaga ko abogamira kuri Leta ya RDC, ntashake kumva ibitekerezo cyangwa ibyifuzo by’urundi ruhande.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!