00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu bihugu bya Afurika ntibyifuza gukurirwaho umwenda wabyo burundu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Muri ibi bihe ubukungu bwa Afurika n’ubw’Isi muri rusange bwahungabanye kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, bimwe mu bihugu bya Afurika byamaganye umugambi wo gukurirwaho umwenda wabyo burundu, nk’uko byari byasabwe na bimwe mu bihugu bikomeye.

Nta gushidikanya ko ubushobozi bwa byinshi mu bihugu bya Afurika bwo kwishyura umwenda wabyo bwagabanutse cyane bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Ibi byatumye hari bimwe mu bihugu nka Senegal, Tchad na Ethiopia bisaba ko byakurirwaho umwenda wabyo burundu, kubera ko ubushobozi bwo kwishyura budahari, byose bitewe n’ihungabana ry’ubukungu ridasanzwe ryatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Ibi ariko si umugambi uhuriweho n’ibihugu byose bya Afurika, kuko hari ibyamaze kwemeza ko bidashyigikiye umugambi wo gukurirwaho umwenda burundu, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva.

Yavuze ko ibihugu bimwe na bimwe, cyane cyane ibyitwaye neza mu kwishyura umwenda wabyo, bidashyigikiye ko Umugabane wa Afurika muri rusange ukurirwaho imyenda yawo, kuko byagira ingaruka ku bushobozi bw’ibyo bihugu bwo gukomeza kubona amafaranga bikeneye mu gukomeza kwiteza imbere.

N’ubwo bimeze gutya ariko, IMF itangaza ko Afurika izakenera miliyari 400$ mu myaka itanu iri imbere bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Uyu Muyobozi yavuze ko “Afurika ikeneye ububasha bwihutirwa kuko ubukungu bwayo budafite ubushobozi bwo kwivana mu bibazo bwatewe na Covid-19”, mu gihe uyu Mugabane ufite urubyiruko rwinshi rukeneye imirimo.

Georgieva yagize ati “Mureke twibuke ko muri 2030, hafi 50% by’abinjira ku isoko ry’umurimo bazaba baturuka muri Afurika. Rero nitureka gufasha Afurika, ntituzaba duhungabanyije gusa ubukungu bwa Afurika, ahubwo tuzaba tunahunganyije ubukungu bw’Isi muri rusange. Ariko ikibazo gikomeye cyabaho cyaba gishingiye ku bibazo by’umutekano mucye byakwiyongera ku Mugabane wa Afurika.”

Uyu muyobozi yavuze ko ikigo ayoboye kiri gukora ibishoboka byose mu gufasha Afurika guhangana n’ihungabana ry’ubukungu rikabije, kandi ko bizagerwaho binyuze mu bikorwa byo gukingira Covid-19 bikiri munsi ya 2% ku Banyafurika.

Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva yavuze ko Afurika ikeneye ubufasha buzatuma ihangana n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .