00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu bihugu bya Afurika bigowe no kubona inkingo za Covid-19 mu gihe hari ibyazibonye byanze kuzikoresha

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Afurika kugeza ubu iracyafite umuvuduko uri hasi mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ugereranyije n’indi migabane, ariko bimwe mu bihugu byayo byabonye inkingo bikomeje kuzirekera mu bubiko zikarenza igihe, ibindi bikanga kuzikoresha bikazigurisha ahandi.

Abagera kuri 1,4% muri Afurika nibo bamaze gukingirwa gusa, mu gihe nko muri Amerika y’Amajyaruguru bamaze gukingira 49%,u Burayi 32%,Amerika y’Amajyepfo 19%,Asia 12%,naho Oceanie yakingiye 6,4%.

Inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko ibihugu bya Afurika bigowe cyane n’amikoro yo kugura inkingo n’ibikoresho byo kuzikwirakwiza no kuzibika, ndetse n’inzego z’ubuzima zabyo ziracyari hasi ugereranyije n’ahandi.

Kugeza ubu hari ibihugu bigiteze amakiriro kuri gahunda ya COVAX igamije kugoboka ibihugu bikennye aho kimwe kizahabwa inkingo zo gukingira 20% by’abaturage bacyo, uburyo bwo kwigurira izabyo bwite bukaba butarashyirwamo ingufu.

Na none kandi usanga ahenshi nk’ibikoresho by’ubwirinzi ku baganga bikiri bike, bityo ntibabashe gukora uko bikwiye.

Inkingo zirarenza igihe zikangizwa izindi zikagurishwa…

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cya Afurika cyafashe iya mbere mu kwanga gukoresha inkingo za AstraZeneca zigera kuri miliyoni imwe cyari cyatakajeho akayabo, kizigurisha Afurika Yunze Ubumwe ngo kuko byari byagaragaye ko “zidashoboye gukingira ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya” kandi ari yo yari iyihangayikishije bikomeye.

BBC yatangaje ko izo nkingo zari zaguzwe muri Gashyantare, ariko zikaba zaragombaga gukoreshwa bitarenze kuwa 13 Mata 2021.

Uko kuba zitahangana n’ubwoko bushya bwahagaragaye ndetse n’ibibazo byo guteza ivura ry’amaraso byari bikomeje kuzivugwaho hirya no hino ku Isi, byatumye Afurika y’Epfo ihagarika kuzikoresha.

Malawi nayo bivugwa ko ibitse dose 16,400 za AstraZeneca, naho Sudani y’Epfo yo ikagira izigera ku bihumbi 59 z’ubwo bwoko zose zagombaga gukoreshwa bitarenze 13 Mata 2021.

Ni mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikibitse doze zisaga miliyoni 1,7 za AstraZeneca yahawe muri gahunda ya Covax, ikababa yaratanzeho izisaga 1.000 gusa. Amakuru avuga ko izasigaye iri kuzohereza muri Ghana na Togo mbere y’uko itariki ntarengwa yo kuzikoresha ya 24 Kamena igera.

Nigeria nayo yavuze ko inkingo zo muri ubwo bwoko yahawe itazazikoresha zose, zimwe izoherereza Ghana,Togo, na Jamaica kuko ibyo bihugu byo byakoresheje neza izo byahawe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) rivuga ko ibyinshi mu bihugu bya Afurika bitakoze imyiteguro ihagije yo kwakira inkingo mbere y’uko bizibona,byamara kuzibona bikagorwa no kuzitanga.

Umuyobozi ushinzwe iby’inkingo muri OMS, Phionah Atuhebwe,yagize ati “Iyo ni imwe mu mpamvu turi kubona umuvuduko uri hasi mu bikorwa byo gukingira.”

Ibyo binajyana no kubura amafaranga yo kugura ibikoresho byo kuzibika neza ndetse n’ibikorwa remezo bidateye imbere byabangamiye uburyo bwo kuzigeza aho zigomba gutangirwa.

Haragazwa kandi ko imyumvire y’abatuye ibyo bihugu ikiri imbogamizi ku ikingira, kuko usanga hari abanga kuzihabwa bijyanye no kuba batizeye imikorere n’uburinzi byazo.

Nk’ubushakashatsi bw’ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya Indwara (CDC) cyakoreye mu bihugu 15 bya Afurika, bwerekanye ko hari umubare munini ugenda uhindagurika w’abatizera uburinzi bw’urukingo.

Iyo nyigo yerekanye ko impuzandengo y’abavuze ko batakwemera guhabwa urukingo ari 20%, ariko mu bihugu bimwe ijanisha riri hasi mu gihe mu bindi riri hejuru cyane. Nko muri Ethiopia, Niger na Tunisie hari 10%, mu gihe muri RDC ho hari 41% badashaka gukingirwa.

OMS yasabye ibihugu bikibitse inkingo zarengeje igihe zigomba gukoreshezwa kuba biretse kuzangiza kuko hataramanyekana ingano y’ingaruko byagira zikoreshejwe.

Ibihugu bya Afurika biracyagowe no kubona inkingo za Covid-19 zihagije, ariko bimwe bibitse izarengeje igihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .