Mu gukusanya ibitekerezo by’abaturage by’uko babona ubutegetsi bwabo hitawe ku ngingo zirimo ubushomeri, gutakaza agaciro kw’ifaranga, imiyoborere, umutekano, ubucuruzi ndetse n’iterambere ry’ubukungu.
Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko iri kusanyabitekerezo ryagaragaje ko abaturage bagera kuri 69% by’abatuye muri Tanzania bavuze ko banyuzwe n’umurongo Igihugu cyabo kirimo.
Ibi bitandukanye no muri Uganda aho abaturage banyuzwe n’icyerekezo cy’igihugu cyabo ari 56% mu gihe muri Kenya ho ari 26% gusa
Ikindi iri kusanyabitekerezo rigaragaza abatuye Tanzania barusha abaturanyi ni umubare w’abaturage bagira uruhare muri gahunda zibagenewe aho 75% bemeza ko babonetse mu bikorwa bitandukanye bibagenwe mu myaka ishize mu gihe muri Kenya ari 56% naho muri Uganda bakaba 40% gusa.
Hari impuguke mu bijyanye na politiki zibaza impamvu Abanyatanzaniya benshi bafitiye ikizere ubuyobozi bwabo ugereranyije n’abaturanyi babo.
Umwe mu bayobozi mu kigo cy’Amategeko n’Uburenganzira bwa Muntu cyo muri Tanzania, Massawe Fulgence avuga ko impamvu abatuye iki gihugu bishimiye ubuyobozi ari uko babashije kumva no guhuza imirongo ya politiki yabo n’ubuzima bwa buri munsi babayemo.
Mwampembwa Robert we avuga ko ahubwo igituma abaturage ba Tanzania bagaragaza kwishimira ubutegetsi cyane ari ukutagira ubumenyi mu kugaragaza ibitabanyuze nk’uko muri Kenya bimeze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!