Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania yashyinguwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nyakanga 2020 saa 04:13
Yasuwe :
0 0

Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa gatatu wa Tanzania yashyinguwe mu rugo rwe ahitwa Lupaso mu gace ka Mtwara, mu muhango witabiriwe n’ibihumbi by’abaturage.

Mkapa wari ufite imyaka 81 yitabye Imana ku wa 24 Nyakanga azize uburwayi bw’umutima, agwa mu bitaro bya Dar Es Salaam.

Yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005, asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete. Mkapa yasimbuye Ali Hassan Mwinyi we wabanjirijwe na Julius Nyerere.

Mwinyi w’imyaka 95 witabiriye ishyingurwa rya Mkapa, yavuze ko yaharaniye guteza imbere imibereho y’abaturage be, amusabira imbabazi ku bo yaba yarahemukiye bose. Yakomeje ati “Uruhukire mu mahoro muvandimwe.”

Perezida John Magufuli yabwiye abaherekeje Mkapa ko yakundaga igihugu cye, ko abantu bakwiye kuvana amasomo menshi ku buzima bwe.

Yakomeje ati “Guverinoma ya Tanzania yari yarashyizeho ahantu hihariye ababaye abakuru b’ibihugu bazajya bashyingurwa muri Dodoma, ariko mu myaka itatu ishize Benjamin Mkapa yarabyanze maze avuga ko azashyingurwa i Lupaso, yakundaga urugo rwe.”

Kikwete we yagaragaje Mkapa nk’umuyobozi warwanyije ubukene ku rwego rukomeye, akaba ari umwe mu batumye ubukungu bwa Tanzania bugera ku rwego rukomeye.

Nyuma y’urupfu rwe, u Rwanda rwihanganishije Tanzania ndetse Perezida Paul Kagame ategeka ko habaho iminsi itatu y’icyunamo, ibendera ry’u Rwanda ryururutswa kugeza hagati guhera ku wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020 kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020.

Ni icyemezo cyafashwe "mu rwego rwo kwifatanya n’igihugu cy’abavandimwe cya Tanzania mu bihe by’akababaro byo kubura uwahoze ari Umukuru w’Igihugu".

Mu kugaragaza agaciro igihugu cyamuhaga, Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yahinduye izina rya Stade Nkuru y’Igihugu yitwaga Uwanja wa Taifa ayitirira Benjamin Mkapa.

Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania yashyinguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .