00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benin yatoye itegeko ryemerera abagore gukuramo inda, Kiliziya irabyamagana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko ya Benin yatoye itegeko ryemerera abagore n’abakobwa bo muri iki gihugu gukuramo inda igihe basamye batabishaka cyangwa gutwita bikaba byabateza ibindi bibazo.

Muri Benin gukuramo inda byari bisanzwe biteganywa n’amategeko ariko abagore n’abakobwa bemererwaga kubikora igihe muganga yemeje ko inda batwite ishobora kubagiraho ikibazo cyangwa bakaba barayisamye bafashwe ku ngufu.

Ku wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Benin yatoye itegeko risa n’iriha abagore uburenganzira busesuye ku kuba bafata icyemezo cyo gukuramo inda igihe badashaka kuyibyara.

Iri tegeko riteganya ko igihe umugore cyangwa umukobwa atwite inda itarageza ku mezi atatu aba afite uburenganzira bwo kuyikuramo igihe abona yamubangamira mu bijyanye n’ubuzima, amashuri, akazi cyangwa atewe ifpunwe no kuba yarasamye.

Minisitiri w’Ubuzima muri Benin, Benjamin Hounkpatin yavuze ko gushyiraho iri tegeko rishya bizafasha abagore bajyaga bakuramo inda bihishe bikaba byabatera n’ibibazo.

Imibare igaragaza ko buri mwaka muri Benin hapfa abagore 200 biturutse ku gikorwa cyo gukuramo inda cyakozwe nabi.

Iki cyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Benin cyanenzwe n’Inama y’Abepisikopi Gatolika yo muri iki gihugu, ivuga ko ibyemejwe n’iyi Nteko ari amahano nk’uko The Nation yabitangaje.

Mu itangazo iyi Nama y’Abepisikopi yashyize hanze yavuze ko “gukuramo inda atari uguhohotera urusoro ruri mu nda gusa ahubwo binagira ikibazo cy’ubuzima bwose ku mubyeyi.”

Kugeza ubu ingingo yo kwemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda ni imwe mu zigiteza impaka hirya no hino ku Isi, aho bamwe bagaragaza ko ari uburenganzira bwabo bimwa mu gihe abandi bavuga ko ari ukwica umuntu.

Inteko Ishinga Amategeko ya Benin yatoye itegeko ryemerera abagore n'abakobwa gukuramo inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .