Ben Ali wayoboye Tunisia yashyinguwe muri Arabie Saoudite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Zine El Abidine Ben Ali wahoze ayobora Tunisia yashyinguwe mu mujyi mutagatifu wa Médine muri Arabie Saoudite kuri uyu wa Gatandatu.

Uwo mugabo wari umaze igihe mu buhungiro muri icyo gihugu, yaguye mu mujyi wa Jeddah uherereye mu majyepfo ya Médine kuwa Kane w’iki cyumweru.

Jeuneafrique yatangaje ko yashyinguwe mu irimbi rya Al-Baqi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu hafi y’imva y’intumwa y’Imana Muhammad.

Ben Ali yayoboye Tunisie mu 1987, ahiritse ku butegetsi Habib Bourguiba. Ubutegetsi yabumazeho imyaka 23 akaba yaraje guhungira muri Arabia Saoudite nyuma y’impinduramatwara yabaye tariki ya 14 Mutarama 2011 abaturage bamwaganye.

Uyu mugabo yahise yerekeza iy’ubuhungiro muri Arabia Saoudite ari naho yaguye.

Ben Ali yashyinguwe mu irimbi rya Al-Baqi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu hafi y’imva y’intumwa y’Imana Muhammad

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza