00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BBC n’Ijwi rya Amerika byahagaritswe muri Burkina Faso

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 April 2024 saa 08:32
Yasuwe :

Leta ya Burkina Faso yahagaritse ibitangazamakuru birimo BBC yo mu Bwongereza n’Ijwi rya Amerika, bizira inkuru byakoze kuri raporo y’umuryango Huma Rights Watch ivuga ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo za Leta.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, Tonssira Myrian Corine Sanou yavuze ko ibi binyamakuru by’umwihariko radiyo zabyo, bizahagarikwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, bikaba ari isomo ku bindi bitangazamakuru biri mu murongo nk’uwo.

Kuri uyu wa Kane Human Rights Watch yatangaje ko igisirikarecya Burkina Faso cyagize uruhare mu rupfu rw’abasivile 223 mu bice bigenzurwa n’inyeshyamba, bashinjwa gukorana nazo.

Ijwi rya Amerika ryatangaje ko ntacyo ryishinja ku nkuru ryakoze kandi ko rizakomeza gukorera muri uwo murongo utabogamye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .