Icyakora yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose rw’abasivili n’abasirikare bo mu kanama kaharaniraga impinduka mu gutegura no gushyira mu bikorwa ihirikwa ry’ubutegetsi.
Bashir ufungiwe ibyaha bya ruswa, kuwa Kabiri w’iki cyumweru ari kumwe n’abandi basirikare 15, abasivili umunani bo mu ishyaka rye rya kiyisilamu bitabye urukiko rudasanzwe kugira ngo biregure ku byaha byo guhirika ubutegetsi mu 1989.
Imbere y’urukiko, Bashir yagize ati “Mpagaze imbere y’uru rukiko kandi ndavugana ishema n’agaciro ko ndi umuyobozi w’impinduramatwara kandi ndirengera umutwaro w’ibyabaye byose mu 1989”.
Yakomeje avuga ko nta musivili wigeze afasha abasirikare guhirika ubutegetsi kuko nta bufasha bwabo bari bakeneye. Guhirika ubutegetsi kandi ngo byatewe n’ubuzima bubi abasirikare bari babayemo.
Bashir kandi yagaragaje uruhare yagize mu kubaka igihugu yaba mu bikorwaremezo by’imihanda, ibiraro n’ibindi yakoze mu kugeza amashanyarazi ku baturage benshi.
Ati “Twayoboye igihugu imyaka irenga 10 dufite ingengo y’imari iri munsi ya miliyari y’amadolari ariko ntibyatubujije kugera ku majyambere n’ibyiza byinshi. Ntabwo twari dufite urukundo rw’ubutegetsi ahubwo twakoreye abaturage ibyo bari bakwiriye”.
Abasesenguzi berekana ko ibyo Bashir yavuze mu rukiko byo kwirengera ibyaha bishinjwa ishyaka rye bigamije guhanagura icyasha ku bari bakomeye mu butegetsi bwe no kubaharurira inzira yabagarura ku ruhando rwa politiki.
Amategeko ya Sudan ateganya ko umuntu ashobora guhabwa igihano cy’urupfu iyo ahamijwe ibyaha birimo kutubahiriza itegeko nshinga agahirika ubutegetsi bwatowe. Icyakora, ubungubu uhamijwe icyaha gihanishwa igihano cy’urupfu amara ubuzima bwe bwose mu nzu zagenewe abashaje aho kumunyonga nk’uko byagendaga mu myaka irenga 70 ishize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!