Banki Nkuru ya Uganda imaze guhomba miliyoni $545 mu myaka 15 ishize

Yanditswe na Habimana James
Kuya 22 Gashyantare 2020 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, baguye mu kantu nyuma yo kubwirwa ko banki nkuru y’iki gihugu yaguye mu gihombo cya miliyoni 545 z’amadorali ya Amerika mu myaka 15 ishize.

Aba badepite bibabije niba koko iyi banki yaba igifite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano ifite.

Ikinyamakuru The Bloomberg cyatangaje ko iyi banki yahombye tiliyari ebyiri z’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga amadorali ya Amerika miliyoni 545 muri icyo gihe.

Kivuga ko yungutse mu 2007 ubwo yabonaga miliyari 40 z’amashilingi.

Ibi byatangajwe n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’imari muri iki gihugu, David Bahati, ubwo yahuraga n’abadepite.

Depite Richard Othieno yagize ati “Ese birakwiye ko minisitiri abwira igihugu ko banki y’igihugu yahuye n’ibi bihombo mu gihe hari ahantu henshi ishora amafaranga?.”

Nubwo banki y’igihugu ishora amafaranga mu bintu byayungukira, amakuru avuga ko ihindagurikira ry’isoko n’ibindi aribyo byatumye ihomba.

Gusa Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kugeza ubu ntitangaza neza ibyiciro bitandukanye byatumye iyi banki ihura n’ibi bihombo bikomeye.

Bahati yagaragaje ko hari bimwe mu bikorwa iyi banki ishoramo amafaranga bigatuma ihomba, agaragaza ko ntacyo bakora kuko igihombo kiba ari igihombo.

Kuba banki nkuru y’igihugu yakorera mu gihombo, ngo ni bimwe mu bishobora gutuma guverinoma igira icyuho mu mutungo ifite.

Mu kwezi gushize, abadepite muri iki gihugu bemeranyijwe ko hakwiye kuzamurwa ubukungu bw’iyi banki hakongerwamo miliyari 481.7 z’amashilingi.

Ibi byaje bikurikira izindi miliyari 200 z’amashilingi yari yashyizwe muri banki mu Ukwakira umwaka ushize.

Banki Nkuru ya Uganda imaze guhomba miliyoni zirenga 500$ mu myaka 15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza