Itangazo CBL yashyize hanze kuri iki Cyumweru rivuga ko abantu batazwi bashimuse umuyobozi Mukuru wayo ushinzwe ikoranabuhanga, Musab Msallem ubwo yari imbere y’urugo rwe kuri ki Cyumweru.
Rigira riti “Banki yamaganye ibikorwa by’akavuyo bikorwa n’abantu bamwe badakurikiza amategeko”
RT yanditse ko CBL itazasubukura imirimo mu gihe Msallem azaba atararekurwa, ndetse ngo inzego bireba zigire uruhare mu gukurikirana abantu bashyira iterabwoba ku bakozi bayo no ku bandi bakora mu rwego rw’amabanki mu gihugu.
Uyu mugabo yashimuswe nyuma y’icyumweru abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku cyicaro gikuru cya Banki Nkuru ya Libya i Tripoli, basaba ko guverineri wayo Seddik al-Kabir yegura.
Ambasaderi wa Amerika muri Libya, Richard Norland mu cyumweru gishize yatangaje ko ibikorwa byo gushaka gukuraho guverineri wa Banki Nkuru mu buryo bw’agahato bishobora gutuma igihugu gihabwa akato mu by’imari ku ruhando mpuzamahanga.
Kuva mu 2011, ubwo habaga imyivumbagatanyo yavuyemo ihirirwa ku butegetsi rya Muammar Gaddafi, igihugu gikomeje gusubira inyuma ndetse ubu kiyobowe na guverinoma ebyiri zirimo ikorera i Tripoli yemewe na Loni, iyobowe na Minisitiri w’Intebe Abdulhamid al-Dbeibah n’ikorera mu Mujyi wa Benghazi iyobowe n’umuyobozi mukuru w’ingabo, Field Marshal Khalifa Haftar.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!