Nibwo bwa mbere muri Kenya habonetse umubare muto w’abakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu kuva hakwimakazwa politiki y’amashyaka menshi mu ntangiriro za 1990.
Komisiyo y’Amatora yatangaje ko bane ari bo bujuje ibisabwa muri 17 bari kuri lisiti ya nyuma y’abifuza kwiyamamariza uyu mwanya.
Usibye Ruto na Odinga, abandi bakandida bahataniye uwo mwanya mu matora azaba ku wa 9 Kanama, barimo abanyamategeko David Mwaure na George Wajackoyah.
Nibura abantu 50 nibo bari baratangaje ko bazahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu bakavamo uzasimbura Uhuru Kenyatta usoje manda ze ebyiri z’imyaka itanu, itanu.
Uyu mwaka, Ruto na Odinga nibo bahabwa amahirwe yo kuba babonekamo umwe utsinda amatora.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!