BAD yashyizeho akanama kihariye ko gusuzuma ibyo Akinwumi Adesina ashinjwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), yashyizeho Akanama kigenga k’abantu batatu ko gusuzuma ibirego 16 bishinjwa Perezida w’iyi banki, Akinwumi Adesina, birimo kunyereza umutungo, ruswa n’icyenewabo.

Aka kanama kayobowe n’uwahoze ari Perezida wa Ireland, Barrister Mary Robinson, uwahoze ari Intumwa Nkuru ya leta ya Gambia akaba n’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Hassan Jallow ndetse n’uwahoze ayobora ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo, Leonard McCarthy.

Abagize aka kanama bahawe igihe kiri hagati y’ibyumweru bibiri na bine ngo babe batanze raporo.

Adesina w’imyaka 60, ni we mukandida rukumbi muri manda ya kabiri yo kuyobora BAD mu matora ateganyijwe muri Kanama 2020, gusa ntiyorohewe n’iperereza ryigenga akomeje gukorwaho.

Muri Mata, abatanga amakuru ku byaha bashyikirije inama y’ubutegetsi ya BAD raporo y’amapaji 15 igaragaza mu buryo burambuye uko Akinwumi yanyereje umutungo, icyenewabo cyo gushyira mu myanya ikomeye bene wabo b’abanya-Nigeria, ndetse no kuzamura mu ntera abantu bakekwaho cyangwa bahamijwe uburiganya na ruswa.

Inama y’ubutegetsi ya BAD yatangije iperereza ryigenga kuri ibi birego nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Banki Nkuru muri Amerika, Steven Munchin, ayandikiye agaragaza ko batemera umwanzuro iyo nama yafashe wo guhagarika iperereza ku byo Adesina ashinjwa.

Adesina ahakana ibyo ashinjwa byose, bikavugwa ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zishaka kumukura ku buyobozi bwa BAD, kuko iki gihugu cyanarwanyije bikomeye kandidatire ye mu 2015 ariko bikaba iby’ubusa.

Dr Adesina Akinwumi ni Perezida wa munani wa BAD watorewe manda ya mbere mu 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .