00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babiri bafunzwe bakekwaho umugambi wo kuroga Perezida wa Zambia

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 December 2024 saa 08:25
Yasuwe :

Polisi ya Zambia yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho gutegura umugambi wo kuroga Perezida Hakainde Hichilema.

Jasten Mabulesse Candunde na Leonard Phiri basanzwe ari abapfumu. Bafatiwe mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka, kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024.

Itangazo rya Polisi ku ifungwa ry’aba bagabo rigira riti “Umugambi bari bafite wari uwo gukoresha uburozi kugira ngo bangize Perezida Hakainde Hichilema.”

Polisi ya Zambia yasobanuye ko aba bapfumu batumwe na murumuna wa Depite Emmanuel Jay Jay Banda witwa Nelson Banda. Mu byo bafatanwe harimo uruvu ruzima.

Yatangaje ko Nelson yari yarabasezeranyije ko nibamara kuroga Perezida Hichilema, azabahemba amafaranga angana n’ibihumbi 73$, kandi ko ubwo bafatwaga Nelson we yatorotse.

Polisi yijeje ko aba bapfumu bafungiwe muri kasho yayo, kandi ko mu gihe cya vuba bazagezwa mu rukiko.

Polisi ya Zambia yatangaje ko Perezida Hichilema yateguriwe umugambi wo kurogwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .