Jasten Mabulesse Candunde na Leonard Phiri basanzwe ari abapfumu. Bafatiwe mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka, kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024.
Itangazo rya Polisi ku ifungwa ry’aba bagabo rigira riti “Umugambi bari bafite wari uwo gukoresha uburozi kugira ngo bangize Perezida Hakainde Hichilema.”
Polisi ya Zambia yasobanuye ko aba bapfumu batumwe na murumuna wa Depite Emmanuel Jay Jay Banda witwa Nelson Banda. Mu byo bafatanwe harimo uruvu ruzima.
Yatangaje ko Nelson yari yarabasezeranyije ko nibamara kuroga Perezida Hichilema, azabahemba amafaranga angana n’ibihumbi 73$, kandi ko ubwo bafatwaga Nelson we yatorotse.
Polisi yijeje ko aba bapfumu bafungiwe muri kasho yayo, kandi ko mu gihe cya vuba bazagezwa mu rukiko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!