Byabaye ku Cyumweru tariki 25 Ukuboza ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheli. Uwo muryango wari uri kwishimira uwo munsi mukuru.
Polisi yatangaje ko abo basore babiri bari abavumba mu birori inshuti zabo zari zatumiwemo. Barahageze bamaze gusinda, batangira kunywesha abari aho inzoga barimo n’uwo mwana w’imyaka itatu.
Umwana wahawe inzoga ni uwo muri urwo rugo. Yari yasigaranye n’abashyitsi n’abandi bagize umuryango mu gihe mama we yari yananiwe yagiye kuryama.
Mu rukiko umwe yemera icyaha cyo guha umwana inzoga undi akagihakana. Umwanzuro ku rubanza rwabo uzafatwa kuwa 18 Mutarama 2023.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!