Ethiopia yari yahaye kugeza kuwa Gatatu abarwanyi bo muri Tigray kurambika intwaro hasi, bakumva icyo Guverinoma ya Ahmed ibategeka cyangwa bakaraswa.
Igihe bahawe cyarenze batarayamanika, Guverinoma ya Ethiopia itangaza ko ibitero bigiye gukomeza ingabo za Leta zikigarurira umujyi wa Mekelle ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Tigray.
Byari biteganyijwe ko intumwa za AU zihura na Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu (saa mbili ku isaha ngengamasaha), bakaganira ku buryo bwo kugarura amahoro no kumvikana n’abanya-Tigray batavuga rumwe na Leta.
Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel umwaka ushize ku bwo kumvikana na Eritrea bari bamaze imyaka 20 batumvikana, kuri iyi nshuro yavuze ko atazajya mu biganiro n’abigometse ku butegetsi bwe bo muri Tigray.
Bivugwa ko iyo ntamabara imaze guhitana ibihumbi by’abaturage guhera tariki 4 Ugushyingo uyu mwaka. Loni igaragaza ko abantu basaga miliyoni 1.1 aribo bakeneye gufashwa kuko bakuwe mu byabo n’iyo ntambara.
Biragoye kumenya neza ibiri kubera muri Tigray kuko internet yahagaritswe, kandi kugera muri ako gace bikaba bigoye kuko kagoswe n’ingabo za Leta, nkuko Reuters yabitangaje.
Nubwo igihe cyo kumanika amaboko cyarenze, ntawe uzi niba ingabo za Leta zarubuye ibitero. Abarwanyi ba TPLF muri Tigray batangaje ko batangiye gucukura indaki hirya no hino mu mujyi zizabafasha guhangana n’ingabo za Leta.
Abanya-Tigray nibo bari bamaze igihe bayoboye Ethiopia nubwo bagize 6 % bya miliyoni 115 zituye icyo gihugu. Ubutegetsi bwabo bwageze ku musozo mu 2018 ubwo Abiy Ahmed yajyaga ku butegetsi.
Abiy abashinja kwigomeka ku butegetsi bwe no gushotora ingabo za Leta ziri muri ako gace.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!