AU yirukanye uwari ushinzwe umutekano ushinjwa na Ethiopia gufatanya n’abayihungabanyiriza umutekano

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 14 Ugushyingo 2020 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wirukanye Umuyobozi wari ushinzwe umutekano muri uyu muryango, nyuma y’uko Leta ya Ethiopia imureze kuyigomekaho, agashyigikira umutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) mu guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umunya- Ethiopia, Gebre-egziabher Mebratu Melese, yabaye Umuyobozi w’umutekano muri AU kuva mu 2010.

Mu butumwa bwatanzwe n’Ushinzwe abakozi mu biro by’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yasabye ko amasezerano y’akazi ya Mebratu Melese aseswa ndetse n’inshingano ze zose mu by’umutekano agahita azamburwa.

Melese ari ku rutonde rw’abanyamuryango 64 ba TPLF, n’abasirikare 32 barezwe na Polisi ya Ethiopia, ibashinja kugambanira iguhugu, itangazo ryanyuze ku gitangazamakuru cya leta, ryavuze ko hari impapuro zo guta muri yombi buri wese uri kuri urwo rutonde.

Leta ya Ethiopia ishinja abayobozi ba TPFL gutegura, kugaba ibitero ku birindiro by’igisirikare cya Ethiopia muri Tigray, guhonyora Itegeko Nshinga ndetse no gutera inkunga imitwe itemewe ku butaka bw’igihugu.

Uru rutonde kandi ruriho Perezida w’agace ka Tigray, Debrestion Gebremichael, abayobozi bakuru ba TPFL, ndetse na bamwe mu bayobozi mu ngabo nka Tadesse Werede Tesfaye, Yohannes Goldegiorgis Tesfay ndetse na bamwe mu bayobozi muri polisi.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nta bindi uravuga kuri uyu muyobozi wirukanywe agahita asimbuzwa by’agateganyo uwitwa Mahamat Zene Moussa.

Uku kwirukanwa kwa Melese kwahaye ishingiro ibisanzwe bivugwa ko Leta ya Ethiopia ari yo igenzura uwo mwanya, ikagena uwuhabwa cyangwa ikaba yasaba ko yakurwaho agasimbuzwa undi igihe icyo ari cyo cyose.

Melese yabaye mu gisirikare cya Ethiopia mbere yo guhabwa inshangano muri AU. Yasoje inshingano ze muri Gicurasi 2020, gusa AU yamwongeje undi mwaka kugira ngo haboneke igihe cyo gushaka uzamusimbura kuko byakererejwe na Covid-19.

Ku wa kabiri, Minsitiri w’Umutekano wa Ethiopia yandikiye AU avuga ko hari ibimenyetso byerekana ko Melese atari umwizerwa kuri AU ndetse no kuri leta ya Ethiopia.

Yagize ati “Minisitiri w’Umutekano ahangayikishijwe n’uyu mukozi, kuko ashobora gutera agatotsi mu mubano wa AU na Ethiopia.”

Ethiopia yasabye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe guhita imuhagarika ku mirimo ye, bitarenze amasaha 72 icyakira iyo baruwa.

Hamaze iminsi hari umwuka utari mwiza hagati ya Guverinoma ya Ethiopia ndetse n’ishyaka rya TPFL by’umwihariko rikorera mu gace ka Tigray, aho leta yarishinje kugaba igitero ku ngabo z’iki gihugu mu gace ka Tigray, nyuma itangaza ko rikwiye gufatwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Uru rutonde rwasohowe na Leta ya Ethiopia rw’abagomba gutabwa muri yombi, ruriho abayobozi n’abasirikare bakomeye biganjemo abo muri Tigray, bo bagashinja leta kuba iri kwibasira ubwoko bumwe, gusa leta yarabihakanye isaba n’amahanga kutayobywa n’ibivugwa na TPFL.

Leta ya Ethiopia yasabye ko Melese asezererwa muri AU, bihita bikorwa byihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .