AU yikomye uwungirije Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani wagereranyije abimukira b’Abanyafurika n’abacakara

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 20 Nzeri 2018 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yamaganye igereranya ry’Uwungirije Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Matteo Salvini, wavuze ko abimukira bava muri Afurika ari nk’abacakara.

Iryo gerereranya yarikoreye mu nama y’Abaminisitiri b’Umutekano iheruka kubera i Vienne.

Nk’uko byagaragajwe mu mashusho yasakajwe ku wa 14 Nzeri, Matteo Salvini yamaganaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg, Jean Asselborn, wavugaga ko u Burayi bufite abaturage biganjemo abakuze, bwakwakira abimukira.

Yagize ati “Mu Butaliyani dukeneye gufasha abana bacu kubyara abandi bana benshi. Ntidukeneye kwakira abacakara bashya ngo basimbure abana tutabyaye.”

Mu itangazo komisiyo yageneye itangazamakuru ku wa 18 Nzeri 2018, rivuga ko AU isanga gutukana atari byo bizakemura ikibazo cy’abimukira gihangayikishije Afurika n’u Burayi.

Rinibutsa ko bizwi neza ko no mu Butaliyani hagiye hava abimukira benshi mu binyejana bishize kikaba ikibazo gikomeye mu urayi.

Riti “Kuva mu 1861 kugeza 1976, abaturage barenga miliyoni 26 bavuye mu gihugu, bakerekeza cyane mu bindi bihugu by’u Burayi na Amerika. Ugereranyije, Umutaliyani umwe muri bane yabaye umwimukira, ibyo birazwi ko u Butaliyani bwabyungukiyemo kubera abaturage babwo baba muri Diaspora, yaba mu mafaranga bohereza cyangwa se ubucuruzi.”

Rikomeza rivuga ko amateka n’ahazaza ha Afurika n’u Burayi muri politiki bifitanye isano.

Rivuga kandi ko “ikibazo cy’abimukira berekeza i Burayi” gisaba ko imigabane yombi igirana ibiganiro bitagarukira ku bimukira gusa, ahubwo bigera no ku iterambere rihindura imibereho y’abaturage muri Afurika, akaba ari cyo cyahagarika aberekeza i Burayi.

Ku bw’ibyo, “Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe urasaba Uwungirije Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, gukosora imvugo ye ku bimukira b’Abanyafurika, agasaba u Butaliyani gufatanya n’ibindi bihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi, nk’u Buyapani, bifasha kandi bikarinda abimukira, hatitawe ku nkomoko yabo no kuba batemewe n’amategeko mbere y’uko babona ibyangombwa.”

Komisiyo ya AU yanongeye kuvuga ko itewe impungenge n’umubare w’abimukira bakomeje kunyura inzira ishyira ubuzima bwabo mu kaga berekeza i Burayi nubwo Abanyafurika bagiye baburirwa kenshi na AU, Loni na EU.

Amagana y’Abanyafurika apfira mu nyanja ya Méditerranée, aho arohama yerekeza i Burayi gushaka ubuzima bwiza.

Minisitiri w'Intebe wungirije w'u Butaliyani, yasabwe gusaba imbabazi ku bw'amagambo yavuze ku bimukira bo muri Afurika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza