00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yatanze impuruza ku guhagarika intambara muri Ethiopie

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 Ugushyingo 2021 saa 03:26
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yahamagariye impande zihanganye muri Ethiopie guhagarika imirwano zikanyura mu nzira z’ibiganiro bigamije amahoro muri iki gihugu.

Ibi byatangajwe nyuma y’imvururu zimaze iminsi muri Ethiopie zishingiye ku ntambara imaze umwaka mu Majyaruguru mu Ntara ya Tigray, aho Umutwe w’Inyeshyamba wa TPLF urwanira ukwigenga kwa Tigray nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed agiriye ku butegetsi mu 2018.

Mu minsi ishize Inama y’Abaminisitiri muri Ethiopia yashyizeho ibihe bidasanzwe bitewe n’uko intambara n’umwuka mubi byari bikomeje gututumba kandi izo nyeshyamba ziri kwigarurira imijyi imwe n’imwe y’iki gihugu.

Mu itangazo ryasohowe na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Moussa Faki Mahamat uwuyoboye yasabye impande zombi guhagarika imirwano zikanyura mu nzira y’ibiganiro mu rwego rwo guhosha intambara.

Yasabye kandi ko TPLF ikwiye guhita irekura uduce yamaze kwigarurira n’abafashwe bunyago mu maguru mashya no kubaha imitungo y’abanyagihugu kimwe n’ibikorwaremezo.

Yavuze ko ubuyobozi ku mpande zombi bukwiye guhamagarira abayoboke babwo guhagarika imirwano ndetse n’imvugo zuje urwango zikomeje gutangwa.

TPLF iherutse kuvuga ko yigaruriye imijyi irimo Dessie na Kombolcha muri Amhara. Izi nyeshyamba kandi zatangaje ko zishobora gukomeza imirwano zerekeza mu Majyepfo ahaherereye Umurwa Mukuru Addis Abeba.

Moussa Faki yibukije impande zombi ko zigomba kubahiriza amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera uburenganzira bwa muntu hagamijwe kurinda abasivili no kubungabunga ibyo bakeneye.

Yongeye kwibutsa ingabo za Leta n’inyeshyamba kurushaho kwegera uhagarariye AU mu bihugu biri mu ihembe rya Afurika, Olusegun Obasanjo mu rwego rwo gushakira hamwe umuti urambye.

Ikibazo cya Tigray n’imirwano muri rusange muri Ethiopie, cyamaze gufata indi ntera cyane ko Leta zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bikomeje kotsa igitutu iki gihugu ndetse bisaba ko Banki y’Isi yahagarika inkunga zakigenerwaga.

Hashyizweho kandi itsinda rikora iperereza rigamije kurebera hamwe niba ubwicanyi buri gukorwa muri Tigray budashobora kuba ari Jenoside iri kuhakorerwa.

AU yasabye impande zihanganye muri Ethiopie guhagarika imirwano zikayoboka inzira y'ibiganiro
Intambara ya Tigray imaze umwaka ariko ubuyobozi bwananiwe kuyihagarika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .