00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yatangiye iperereza kuri ruswa, icyenewabo n’itonesha bivugwa mu nzego zayo

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 21 Ugushyingo 2020 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Urwego rugenzura Imikorere y’Imbere mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (MAEP) rugiye gukorwaho iperereza mu rwego rwo gusuzuma ibivugwa na bamwe mu bakozi barwo bashinja abayobozi gukoresha icyenewabo, itonesha ndetse na ruswa.

Jeune Afrique ifite inyandiko y’amapaji 26, ari yo yabaye nk’iyenyegeje umuriro ku bibazo bivugwa muri AU. Yakozwe n’abakozi ba MAEP muri Nyakanga.

Ni inyandiko igaragaza ibirego by’ubuyobozi bubi, ruswa, icyenewabo, itonesha, iteshagaciro, iterabwoba, kwirukana bitanyuze mu mucyo n’ibindi, byose bishinjwa ubuyobozi bw’uru rwego.

Haraho nk’aho igira iti “MAEP yagakwiye kuba ku ruhembe mu kubahiriza indangagaciro z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nko kubaha, ubudakemwa, ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo, kunoza umurimo, ubunyamwuga. None ubuyobozi bwayo bwahisemo kugendera mu nzira zihabanye n’izo.”

Jeune Afrique ivuga ko iyi nyandiko yagejejwe ku buyobozi bukuru bwa AU, ni ukuvuga Cyril Ramaphosa uyoboye uyu muryango kuri ubu.

Mu bashyirwa mu majwi n’iyi nyandiko, harimo Umuyobozi Mukuru w’uru rwego, Edward Maloka na mugenzi we Mamathimolane Makara, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AU.

Uwasohoye iyi nyandiko utaratangajwe amazina yagize ati “Uburyo bw’imitangire y’akazi n’uko abantu bashyirwa mu myanya n’ubuyobozi bwa MAEP burimo akavuyo, ni ibintu utabona mu rundi rwego urwo ari rwo rwose mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Yongeyeho ko harimo ibyo guharanira inyungu z’umurengera, ikibazo cy’itonesha by’umwihariko hagendewe mu buryo uduhimbazamusyi dutangwa n’ibindi.

Mu bindi birego byinshi byabyukijwe n’iyi nyandiko, harimo nko kugarura umwanzuro w’igenzura ry’umutungo ryakozwe mu 2018, aho abayanditse basabye ko hakorwa igenzura ryihariye, bagarutse ku kibazo cya miliyoni y’amadolari yagombaga guhabwa Leta ya Nigeria nk’inkunga ariko ikaza kuzimirira kuri konti ya Banki ya MAEP.

Mu bindi kandi harimo ko uru rwego rwatanze isoko kuri sosiyete yo muri Afurika y’Epfo ya Valerie M Travel Services, hatabayeho gupiganira isoko binyuze mu mucyo, nyuma bikaza kugaragazwa ko habayemo amanyanga.

Iyi nyandiko ikubiyemo n’ibindi birego byinshi bishinjwa ubuyobozi bw’uru rwego by’amakosa bwagiye bukora mu bihe bitandukanye, harimo nko gukoresha imodoka y’urwego mu gutwara abashyitsi bari bagiye mu birori by’isabukuru ya Mamathimolane Makara yabereye muri Bloemfontein, mu bilometero 400 uvuye i Johannesburg aho uru rwego rukorera.

Ku wa 6 Ukwakira nibwo Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri MAEP, Ferdinand Katendeko, yasabye abakozi b’uru rwego kutarangazwa n’inyandiko iri gukwirakwira irimo amakuru adafitiwe gihamya, ashinja abayobozi b’uru rwego ibyaha, abasaba gutuza ntibarangazwe nayo, abasaba gukomeza gukora akazi kabo nk’uko bisanzwe.

Yavuze ko ubuyobozi bwayifashe nk’ikomeye bukaba bugiye gukurikirana ibivugwamo ngo harebwe ukuri kwabyo.

Amakuru agera kuri Jeune Afrique avuga ko, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washyizeho komisiyo yo gukora iperereza kuri iki kibazo, ikaba ngo yaratangiye no kubaza bamwe mu bakozi ba MAEP bavugwa muri ibi birego.

Urwego rugenzura Imikorere y’Imbere mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (MAEP) ruravugwamo imiyoborere mibi ishingiye kuri ruswa n’itonesha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .