AU yasabye abayobozi ba Afurika kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Kanama 2020 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Afurika y’Epfo akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Cyril Ramaphosa, yanenze guhindura ubutegetsi kutubahirije Itegeko Nshinga muri Mali, asaba igisirikare kurekura Perezida Ibrahim Boubacar Keita n’abandi bagize guverinoma batawe muri yombi.

Itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa Perezidansi ya Afurika y’Epfo, rivuga ko ‘Perezida Ramaphosa yasabye igisirikare cya Mali gufungura Perezida Keita, Minisitiri w’Intebe, abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru’.

Perezida Ramaphosa kandi yasabye ko ubutegetsi buhita busubira mu maboko y’abasivili hanyuma abasirikare bagasubira mu birindiro byabo. Yasabye kandi abaturage, imitwe ya politiki na sosiyete sivile gukurikiza amategeko no kugirana ibiganiro byo gukemura ibibazo bihari.

Ramaphosa yasabye ’abayobozi ba Afurika n’imiryango mpuzamahanga kwamagana no kwanga ihinduka ry’ubutegetsi rinyuranye n’Itegeko Nshinga ryabaye muri Mali, kandi bagafasha abaturage gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili’.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida Ibrahim Boubacar Keita, yatawe muri yombi n’abasirikare bigumuye, ahita yegura ku nshingano zo kuyobora iki gihugu.

Umuryango w’ubukungu muri Afurika y’Uburengerazuba (Ecowas), na wo wamaganye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Keita, utegeka ko ababigizemo uruhare bafatirwa ibihano.

Ecowas yahise ihagarika by’agateganyo Mali mu nzego zose zifata ibyemezo zayo, kugeza igihe ibintu bizasubira mu buryo. Hafunzwe kandi imipaka yose yo ku butaka no mu kirere, hahagarikwa ibikorwa byose by’ubukungu n’ubucuruzi hagati ya Ecowas na Mali.

Perezida Ramaphosa unayoboye AU yamaganye ihirikwa ry'ubutegetsi muri Mali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .