AU yamaganye umwanzuro wa Amerika wo kwemera Sahara y’Iburengerazuba nk’agace ka Maroc

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Ukuboza 2020 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko ikibazo cya Sahara y’Iburengerazuba na Maroc kigomba gukemurwa habayeho kamarampaka abaturage bakihitiramo aho bashaka kubarizwa.

Perezida Donald Trump aherutse kwemeza ko Amerika ifata Sahara y’Iburengerazuba nk’agace ka Maroc, nyuma y’aho Maroc yemeye gusubukura umubano na Israel.

Sahara y’Iburengerazuba yavuye mu maboko y’abakoloni bo muri Espagne mu 1975 ihita yigarurirwa na Maroc. Byateje imvururu ishaka ubwigenge kugeza ubwo mu 1991 Loni yasabye ko habaho kamaparampaka nubwo itigeze iba.

Umuvugizi w’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Ebba Kalondo yavuze ko abatuye Sahara y’Iburengerazuba aribo bazifatira umwanzuro binyuze mu matora.
Yagize ati “Aho AU igihagaze ntihahindutse, bishingiye ku myanzuro yagiye ifatwa na AU ndetse na Loni.”

Yaba Maroc na Sahara y’Iburengerazuba byombi ni abanyamuryango ba AU. Mu mwaka wa 1982 Maroc yivanye muri AU nyuma yo kwemerera Sahara y’Iburengerazuba nk’umunyamuryango.

Maroc yagarutse muri AU mu mwaka wa 2017, nyuma yo kwangirwa kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

AU yatangaje ko abaturage ba Sahara y'Iburengerazuba aribo bakwiriye gufata umwanzuro ku hazaza h'agace kabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .