AU yamaganye ubugizi bwa nabi buri gukorerwa abigaragambya muri Nigeria

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) wasohoye itangazo ryamagana bikomeye ubugizi bwa nabi buri gukorerwa abigaragambya muri Nigeria.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yasabye inzego zose muri icyo gihugu kubahiriza uburenganzira bw’abigaragambya, mu gihe bivugwa ko kuri uyu wa Kabiri abagera kuri 12 bishwe n’amasasu nyayo barashwe n’igisirikare.

Abigaragambya muri Nigeria bamaze iminsi bigabiza imihanda basaba ko ishami rya Polisi ridasanzwe ryari rishinzwe kurwanya ubujura (SARS) riseswa, kuko rishinjwa ubugizi bwa nabi. Nubwo iryo shami ryasheshwe bakomeje kwigaragambya basaba ko abagize uruhare mu byaha ryakoze bagezwa mu butabera, bagasaba n’andi mavugurura.

Moussa Faki na we yashimye kuba iryo shami ryarasheshwe, gusa asaba ko abagize uruhare mu byaha ryakozwe bagezwa mu butabera.

Umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, Ecowas, na wo wasabye Guverinoma ya Nigeria n’abigaragambya kugirana ibiganiro bigamije guhosha imvururu.

Wasabye kandi inzego z’umutekano muri icyo gihugu kwirinda gukoresha imbaraga z’umurengera, baharanira imyigaragambyo ikozwe mu mahoro.

AU na Ecowas bimaze iminsi bishinjwa guceceka ku bibazo bibera muri Nigeria, mu gihe bikomeje ufata indi ntera.

Abaturage bamaze iminsi bigaragambya basaba ko umutwe wa Polisi bashinja kubagirira nabi useswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .