AU yamaganye ivangura rikomeje gukorerwa abirabura muri Amerika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yamaganye bikomeye iyicwa ry’umugabo w’umwirabura, George Floyd, wiciwe mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika anigishijwe ivi n’umupolisi.

Amashusho yafashwe yerekanye ko George Floyd, yashinzwe ivi ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu kugeza ubwo atakibasha kunyeganyega, nyuma byatangajwe ko yapfuye.

Mahamat yibukije umwanzuro w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe wafatiwe mu nama yabereye i Cairo mu Misiri, kuwa 17-24 Nyakanga 1964, wamagana ivangura ry’amoko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yamagana ibikorwa nk’ibyo bigikomeje.

Itangazo rya Komisiyo ya AU rivuga ko Mahamat yongeye gushimangira ko ‘Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wamaganye ibikorwa by’ivangura bikomeje kwibasira abirabura muri Leta zunze Ubumwe za Amerika’.

Yakomeje asaba abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kongera ingufu mu kurandura burundu ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku bwoko n’inkomoko.

Ibyabaye kuri Floyd bikomeje kubyutsa umujinya w’abavuga ko polisi yica abirabura muri Amerika. Abigaragambya bakomeje kujya mu mihanda mu bice bitandukanye birimo Chicago, Los Angeles na Memphis.

Reba amashusho agaragaza uyu mugabo anigwa hakoreshejwe ivi

Moussa Faki Mahamat yamaganya ibikorwa by'ivangura bikomeje gukorerwa abirabura muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .